Kigali: Umuturage yakomerekeye mu guterana amabuye hagati y’Abanyerondo n’abazunguzayi

Umuturage utamenyekanye amazina yakomerekeye mu bushyamirane bwaranzwe no guterana amabuye hagati y’abazunguzayi n’abashinzwe irondo ry’isuku mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mutwe.

Uku guterana amabuye kwabereye ku muhanda w’amabuye uri werekeza ku rugabano rw’umurenge wa Rwezamenyo na Gitega ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Mutarama.

Umwe mu baturage bari ahabereye ubu bushyamirane yabwiye Bwiza.com ko ubushyamirane bwaturutse ku bashinzwe irondo ry’isuku birukankanaga abazunguzayi.

Yagize ati: “Byatangiye abanyerondo birukanka ku bazunguzayi. Bateranye amabuye ari nabwo uriya umugabo bivugwa ko ari umuyobozi w’abanyerondo b’isuku mu Murenge wa Gitega, utari wambaye imyenda y’akazi atewe ibuye ku mutwe ava amaraso menshi.”

Uyu muturage kandi avuga ko mu bazunguzayi bateraga amabuye, hatawe muri yombi umwe muri bo mu gihe uwo muturage wakomerekejwe yahise atwarwa n’imodoka ishinzwe isuku y’umurenge.

Ati “ Bamutwaye avirirana nkeka ko bahise bamujyana kwa muganga kuko yari yababaye.”

Uyu muturage avuga ko ako gace kari hafi n’ikiraro gakorerwaho ibikorwa by’ubuzunguzayi, buzwi nk’ubucuruzi bw’akajagari.

Mu mashusho Bwiza.com ifite yafashwe nyuma yo gukomereka k’umwe mu baturage, abanyerondo b’isuku bagaragara bafashe mu mashati ndetse n’umukandara w’umwe mu bagabo bakekagako ari we uteye ibuye ryakomerekeje uyu muturage.

Ni mu gihe abaturage bo bavugaga ko ufashwe arengana, ko uwabikoze yamaze kwiruka.

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitega kuri iki kibazo ntibyakunda. Twashakaga kumenya ingamba bafite kuri iki kibazo cy’abazunguzayi basigaye bahangana n’inzego z’umutekano.

Umujyi wa Kigali wari wavugitiye umuti ikibazo cy’abazunguzayi, ububakira amasoko yabo gusa hari bamwe batarayakoreramo. Aba bahitamo gukorera ibikorwa byabo ku mihanda n’ahandi hatandukanye.

Benshi ntibahwemye kugaragaza ko amasoko byiswe ko ari bo yubakiwe, ahubwo yahawe abandi bishoboye, ngo no kuyakoreramo ntibiri ku bushobozi bw’urwego rw’umuzunguzayi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *