Umugabo wo mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Nyarugenge, yisanze mu mazi abira nyuma yo kuryamana n’indaya ariko akabura amafaranga yo kuyishyura. Byabereye mu Rwampara, ku mugoroba wo ku wa 17 Kanama 2025.
Ababonye ibyabaye babwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yari yabanje kumvikana n’iyo ndaya ko azayishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000 Frw). Nyuma yo kurangiza ibyo bari bumvikanyeho, yavuze ko atayifitiye andi mafaranga kuko ngo yari yamuguriye inzoga nyinshi.
Uwihirwe Bosco, umwe mu bari aho, yagize ati: “Yahakanye ko atabona ayo kwishyura, avuga ko yamushiriyemo amafaranga mu kumugurira byeri. Icyo gihe indaya yahise imufatira ishati yari yambaye, imubwira ko itayimusubiza kugeza ayishyuye. Amahirwe ni uko ipantaro yo yari yamaze kuyambara.”
Nyuma y’ibi, ngo izindi ndaya zari zaje zifite umujinya, zimutera ubwoba ko zigiye no kumwambura n’ipantaro. Nibwo yahisemo guhamagara inshuti ye imushyirira amafaranga kuri telefone, maze arishyura.
Uwo mugabo akimara gusohoka aho yakoreraga ibyo bikorwa, yabonye umunyamakuru asohoka yihuta cyane, ariruka.