image_870x_682e102d26f02

Kigali: Yarwanye n’uwamuteye inda rubura gica

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, mu murwa wa Kigali, haravugwa imirwano itunguranye hagati y’umugore n’umusore bivugwa ko yamuteye inda, bibera ahitwa Gatsata hafi y’ikiraro cya Nyabugogo. Uyu mugore wari uhetse umwana avuga ko amaze imyaka ibiri ashakisha uwo babyaranye umwana, ariko ntamuce iryera.

Abatangabuhamya bavuga ko ubwo yahuraga n’uwo musore w’umunyonzi, yahise amufata mu mashati, aramukubita, asaba abari aho kumufasha kugira ngo adatoroka. Yavuze ko atigeze amurega, kuko yari yaramusezeranyije ko azamufasha kurera umwana babyaranye ubwo yari afite imyaka 18.

Yagize ati: “Yambwiye ko ntacyo nzabura, ko tuzajya no ku Murenge dushaka igisubizo, ariko nyuma naramubuze. Uyu munsi ni bwo mubonye bwa mbere kuva natwita.”

Uyu mugore yagaragaje icyifuzo ko bajyana iwabo mu Karere ka Rulindo, kugira ngo ikibazo cyabo gikemurirwe imbere y’ababyeyi babo n’inzego zibishinzwe.

Ku ruhande rwe, Habimana Vianney ushinjwa gutera inda uyu mugore, yemeye ko umwana ari uwe, ariko yemeza ko atigeze ahunga. Avuga ko yaje mu Mujyi wa Kigali gushaka imibereho.

Ati: “Sinamuhunze. Naje i Kigali gushaka icyatunga umwana. Ubuse iyo nguma imbere ye ni bwo yari kubona indezo?”

Nyuma y’ibiganiro byabereye aho abaturage bari bakikije aho byaberaga, bombi bemeranyije kujya kuri Banki y’Abaturage ya Nyabugogo, aho Habimana yahaye uwo mugore amafaranga ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ngo amufashe mu kurera umwana.

Yongeye kumwizeza ko azakomeza kumuba hafi, ndetse ko bazashaka uburyo bwiza bwo gukemura ikibazo cyabo mu mahoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *