Killaman_66b9235c43

Killaman ntazakumbura 2025

Umukinnyi wa filime nyarwanda, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, yatangaje ko umwaka wa 2025 wamubereye mubi cyane ku buryo atazawukumbura na gato.

Killaman yabwiye ISIMBI ko nubwo umwaka wa 2024 wamugiriye akamaro kanini, uwa 2025 wo wamubabaje cyane. Ati: “Apuuu! Uyu mwaka nugire urangire. Sinzawukumbura na busa.”

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2025 atigeze yinjiza n’ayo kugera ku 500,000 Frw. Ati: “Uyu ni wo mwaka narangije ntarinjije n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo mbivuga ndi kuvuga inyungu, kandi ni ukuri kw’Imana.”

Killaman yasobanuye ko uyu mwaka wamusize mu madeni, ari na yo mpamvu atabona impamvu yo kuwibuka neza.

Nubwo bimeze bityo, yavuze ko afite icyizere cyinshi ko umwaka wa 2026 uzamubera mwiza kurushaho, akaba yizeye ko azongera kubona amahirwe meza mu mwuga we wa sinema.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *