Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yagaragaye asuka amarira, ubwo yarimo asaba abagore bo mu gihugu cye kongera urubyaro.
Hari mu nama y’ababyeyi b’abadamu b’abanya-Koreya yabereye mu murwa mukuru Pyongyang, akaba yagezaga ijambo ku bayitaburiye.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu mutegetsi yafashwe n’imbamutima zatumye asuka amarira; ibyo abantu bafashe nk’ibidasanzwe kuri we.
Kim Jong Un wagaragaye yihanagura amarira na ka mouchoir yabwiye abadamu bo muri Koreya ya Ruguru ko “guhagarika igabanuka ry’imbyaro no kwita no gutanga uburere bwiza ku bana, ni ibireba umuryango wacu tugomba gukemura dufatanyije n’ababyeyi bacu.”
Koreya ya Ruguru iri muri bimwe mu bihugu ku Isi byugarijwe n’ikibazo cy’igabanuka rikomeye cyane cy’imbyaro.
Impuguke zigaragaza ko imiryango myinshi yo muri iki gihugu yiganjemo imishya ihitamo kubyara umwana utarenze umwe, kubera ko “ikenera amafaranga menshi yo kurera abana bayo.”
Kuri ubu biragoye kumenya impuzandengo nyayo y’imbyaro zo muri Koreya bijyanye no kuba iki gihugu kidakunze gushyira hanze amakuru acyerekeyeho.
Cyakora isuzuma ryakozwe na Guverinoma ya Koreya y’Epfo ryerekana ko mu myaka 10 ishize imbyaro zagabanutse cyane ku muturanyi wo mu majyaruguru ya kiriya gihugu.
Kim Jong Un yasabye abagore bo muri Koreya y’Epfo kongera urubyaro, mu gihe mu myaka ya 1970 na 1980 iki gihugu cyari cyarashyizeho gahunda yo kuboneza urubyaro, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abaturage biyongeraga ku bwinshi.


