Kim Kardashian yatangaje ko nubwo yatandukanye na Kanye West, bakomeje gufatwa nk’umuryango kubera abana babyaranye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Complex, yavuze ko we na Kanye “bazahora ari umuryango” kandi ko bombi bashyira imbere icyiza cy’abana babo bane: North, Saint, Chicago na Psalm. Yashimangiye ko nubwo batakiri umugabo n’umugore, bakomeje gufatanya kurera abana mu mahoro.
Kardashian na Kanye West batandukanye mu 2021, ubutane bwabo burangira mu 2022. Kim yavuze ko inshingano ze nk’umubyeyi ari ukurinda abana be no kubaha ituze n’umutekano nubwo hari ibibazo byagiye bibaho hagati ye n’uwahoze ari umugabo we.
Yongeyeho ko icy’ingenzi kuri we ari ugukomeza gukomera no kwita ku bana, kugira ngo bakure bafite ubuzima bwiza n’urukundo rw’ababyeyi bombi.


