Kimenyi Yves wari umaze umwaka umwe ari umuzamu wa Rayon Sports, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri mukeba wayo, Kiyovu Sports.
Kimenyi usanzwe ari n’umuzamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, yari asigaje umwaka umwe muri Rayon Sports, dore ko yari yarayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri akiyijyamo mu mpeshyi y’umwaka ushize nyuma yo kwirukanwa na APR FC. Kiyovu Sports yamusinyishije imyaka ibiri nyuma yo kumvikana na yo angana na miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu musore kandi azajya ahembwa umushahara ungana na 800,000 ku kwezi. Kimenyi Yves abaye umukinnyi wa kane utandukanye na Rayon Sports, nyuma ya Michael Sarpong wirukanwe n’iyi kipe, Irambona Eric werekeje muri Kiyovu Sports na Iradukunda Eric Radu werekeje muri Police FC. Iyi kipe kandi ishobora gutandukana n’abarimo Kakule Mugheni Fabrice, Iragire Saidi, na Rugwiro Herve.


