eyhmko5xsaa_9114-a8763-48cb7

Kimenyi Yves yasezeye kuri ruhago

Umunyezamu Kimenyi Yves wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yahagaritse gukina umupira w’amaguru.

Kimenyi w’imyaka 33 y’amavuko, yemeje ko yafashe kiriya cyemezo biciye mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati: “Muryango mugari w’Umupira w’Amaguru, mfashe uyu mwanya ngo mbamenyeshe ku mugaragaro ko nsezeye burundu gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.”

Kimenyi watangiye gukina umupira w’amaguru muri 2012 akinira Isonga FC, avuga ko urugendo rwe nk’umukinnyi rwari ruyobowe n’ishyaka, inzozi ndetse n’urukundo akunda uyu mukino.

Yavuze ko urwo rugendo rwamufashije “gukura no kwiyubaka, bitari nk’umukinnyi gusa ahubwo n’umuntu.”

Kimenyi yajagaritse gukina umupira mu gihe kuva muri 2023 nta kipe yari afite, nyuma yo kugirira imvune mu mukino wahuzaga AS Kigali yari amazemo amezi abiri na Musanze FC.

Yavuze ko iriya mvune ari yo yabaye intandaro yo guhagarika gukina umupira.

Ati: “Nyuma y’amezi abiri gusa nagize imvune ikomeye y’igufa rya tibia. Iyo mvune yatumye mpagarika gukina umupira, kandi kugerageza kugaruka kwanjye n’icyizere nari mfite, yakomeje kumbuza kongera gukina kugeza magingo aya.”

Kimenyi avuga ko kimwe mu byubahiro bikomeye yagize mu mwuga we ari amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu.

Ati: “Kwambara amabara y’Igihugu cyanjye ni inzozi zabaye impamo, kandi ni urwibutso nzahorana iteka.”

Kimenyi Yves yavuze ko n’ubwo yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga atawusezeyeho burundu.

Yunzemo ati: “Uyu mukino wampaye byinshi, kandi niyemeje gukomeza urugendo rwanjye mfasha, ngira inama ndetse nshyigikira abandi—by’umwihariko abakiri bato bafite inzozi zo kugera ku byo nanjye nigeze kurota.”

Kimenyi yashimiye amakipe ya Isonga FC, APR FC, Rayon Sports na AS Kigali yakiniye, cyo kimwe n’abakinnyi bagenzi be, abatoza, abaganga, abafana ndetse n’abamufashije bose mu rugendo rwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *