gz9hy_0xaae6j0v.jpg

Kinshasa: Bus z’ikigo cy’igihugu z’ubwikorezi zahiye zirakongoka

Bus z’Ikigo cy’ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Transco, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 15 Ukwakira 2024, zafashwe n’inkongi y’umuriro aho zari ziparitse ku bubiko bw’iki kigo mu gace ka Siforco, i Masina, mu burasirazuba bwa Kinshasa.

gz9hy_0xaae6j0v.jpg

Amakamyo abiri ashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro yatabaye aturutse ku kibuga cy’indege cya N’djili kugira ngo azimye umuriro nk’uko tubikesha urubuga Kivumorningpost.

gz9hy7sxgaaqllz.jpg

Ni inkongi y’umuriro ya kabiri ku munsi nyuma y’iyibasiye isoko rya “Kin Marché” mu gace ka Limete. Mbere yaho kuwa Mbere, amazu umunani yari yakongowe n’inkongi y’umuriro muri Camp Kabila niherereye muri Komini ya Lemba.

Icyateye iyi nkongi yo kuwa kabiri ntabwo kiramenyekana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *