bolingo_matani_officier_26_jpg_711_473_1

Kinshasa: Gen. Bolingo Matani wa FARDC yatawe muri yombi

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), umusirikare mukuru, Gen. Bolingo Matani, wungirije General Tshibangu uyobora Akarere ka 21 ka Gisirikare gafite icyicaro muri Kasai-Oriental, yafatiwe i Kinshasa akekwaho ubufatanyacyaha n’ubugambanyi, hashingiwe ku bwenegihugu bwe ngo bushidikanywaho.

Nk’uko igitangazamakuru Mbuji-Maji Maville cyatangaje aya makuru kibitangaza, ngo ifatwa ry’uyu musirikare ryaje mu rwego rw’iperereza rigikomeje bivugwa ko rigamije gusukura igisirikare no kumenya abacengezi bacengeye mu nzego z’ingabo z’igihugu. Abayobozi bakeka ko Bolingo Matani akomeje kugira imibano utajyanye n’umwanya we, bityo bikaba byahungabanya umutekano w’igihugu.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, uyu musirikare yafungiwe muri CNC (Conseil national de la cyberdéfense), ikigo cyihariye cy’inzobere kibanda ahanini kuri dosiye zikomeye zifitanye isano n’umutekano n’ubutasi. Kuri ubu afungiweyo mu gihe hagitegerejwe ko yimurirwa muri Gereza ya Gisirikare ya Ndolo mu gihe ategereje kuburanishwa.

General Bolingo Matani

Iri fatwa rije mu bihe bitoroshye muri Kasai-Oriental, aho ibibazo by’umutekano na politiki bikomeje kuba byinshi. Umwanya wa Bolingo Matani nk’umuyobozi wungirije w’umuyobozi w’akarere ka gisirikare riratera kwibaza ibibazo bikomeye bijyanye n’imikorere y’imbere muri FARDC ndetse n’uburyo bukoreshwa mu kugenzura ingabo.

Kugeza ubu, inzego z’igisirikare n’ubutabera ntacyo ziratangaza kuri aya makuru zivuga ko ari ukubera ko iperereza rigikomeje. Uyu asanze abandi basirikare bakuru benshi ba FARDC bafunzwe bashinjwa gukorana na AFC/M23 no kugambanira igihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *