Général Major mu ngabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, Aimé Mbiato Konzoli, yatawe muri yombi n’abakozi b’urwego rushinzwe iperereza (ANR) bamukekaho gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Gen. Mbiato usanzwe ari umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba, yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023.
Mu gitondo cy’uyu wa 28 Gicurasi, urugo rw’uyu musirikare rwoherejwemo abasirikare benshi bakorera ANR, bararusaka. Ni mu gihe yari akiri mu maboko y’uru rwego.
Minisiteri y’ingabo ya RDC, ibinyujije kuri Twitter, imaze gutangaza ko Gen. Mbiato yahamagajwe n’inzego ngo abazwe kuri dosiye ya Minisitiri wacyuye igihe, Gilbert Kabanda Kurhenga. Iti: “Général Aimé Mbiato yahamagawe n’inzego kubera dosiye irebana na Minisitiri w’ingabo ucyuye igihe.”
Gen. Mbiato yabaye umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo no mu gihe Kabanda yari akiri kuri iyi mirimo. Ibindi biri muri iyi dosiye ari kubazwaho ntibirajya ahagaragara.


