Ibintu byarushijeho kuba bibi ku cyicaro gikuru cy’ishyaka ECIDE aho abarwanashyaka bateraniye ngoo bagire uruare mu rugendo rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rwo kwamagana “amatora y’akajagari” ibisubizo by’ibice byatangajwe kugeza ubu biha Félix Tshisekedi amahirwe menshi yo gutsinda. Nyuma y’igihe gito Martin Fayulu nawe yiyunze ku barwanashyaka.
Ariko mu kugerageza guhagarika urugendo, impagarara zahise ziyongera. Abarwanashyaka batwika amapine kuri Boulevard Triomphal. Abapolisi bitabaza ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga.
Hagati aho, Fayulu yari imbere mu cyicaro gikuru cy’ishyaka ategereje abandi bashyize umukono ku guhamagarira abayoboke babo uru rugendo, barimo Théodore Ngoy nkuko tubikesha Actualite.cd.
Byihuse cyane abarwanashyaka bahejejwe mu cyicaro cy’ishyaka aho abapolisi bakomeje kurasa amasasu atari aya nyayo n’ibyuka biryana mu maso. Mu gusubiza, abarwanashyaka nabo bateye abapolisi ibyo babonye byose. Amadirishya y’icyicaro gikuru cya ECIDE yamenaguwe.
Biravugwa ko Fayulu yakomeje kwihisha mu biro bye by’ishyaka hamwe n’abarwanashyaka.
Abapolisi nabo bakomeje gukaza umutekano imbere y’icyicaro gikuru cya ECIDE.
Mu gihe CENI ikomeje gutangaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu mu byiciro, abatavuga rumwe n’ubutegetsi barasaba ko amatora yabaye guhera ku itariki 20 Ukuboza yateshwa agaciro.
Moà¯se Katumbi we, yamaze gutangaza ko atazirirwa ajya no mu rukiko rw’itegeko nshinga kwamagana ibisubizo by’uburiganya.


