Kinshasa: Umukuru w’abadepite yasabye Tshisekedi gufatira ingamba ingabo za EAC

Umukuru w’umutwe w’abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demukarasi ya Congo, Christophe Mboso Nkodia arifuza ko Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Félix Tshisekedi yazafatira ingamba ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ziri mu gihugu cyabo.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari kumwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’ingabo, Kabanda Gilbert, Mboso yatangaje ko ingabo za EAC ziri i Goma, aho gufasha Leta kurwanya umwanzi, ziri gufasha umwanzi.

Mboso yagize ati: “Niba mu gihe gikwiye, ingabo za EAC zarananiwe kudufasha kurwanya umushotoranyi, zigashimishwa no korohereza cyangwa guafasha abanzi bacu, tuzasaba Umukuru w’Igihugu gufata icyemezo gikwiye.”

Uyu munyapolitiki uri mu bafite ijambo rikomeye mu gihugu atangaje aya magambo nyuma yo kugaragaza ko ari ikibazo kuba ingabo za EAC zigenzura ibice umutwe witwaje intwaro wa M23 wari warafashe, ntiziwurwanye.

Icyakoze, izi ngabo zikora ibi zishingiye ku myanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC, bahamagariye kenshi imitwe yitwaje intwaro guhagarika imirwano no kuzirambika, ikitabira imishyikirano ibera i Nairobi muri Kenya.

Nko mu nama iherutse i Bujumbura, aba bakuru b’ibihugu basabye Leta ya RDC gufasha ingabo za Uganda na Sudani y’Epfo kwinjira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo zitangire ubutumwa zahawe muri EAC.

Ariko Leta ya RDC yo, iremeza ko M23 yanze kubahiriza icyemezo cyo kurekura ibice byose yafashe, bityo ko ingabo za EAC zikwiye kuyirwanya byeruye. Ibi ni byo Perezida Tshisekedi aherutse kumvikana abwira komanda wazo, Lt Gen. Jeff Nyagah ubwo bari i Bujumbura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *