Kinshasa: Umunyamakuru wa RFI yarusimbutse ubwo yakurikiranaga amatora

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru bahagarariye ibinyamakuru mpuzamahanga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (ACPI-RDC) ryamaganye “ihohoterwa n’ibikorwa bisenya kwishyira ukizana” byakorewe kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 20 Ukuboza i Kinshasa, umunyamakuru Pascal Mulegwa, ukorera Radio France Internationale (RFI) mu gihe yakoraga umwuga we gusa akurikirana ibikorwa by’amatora.

Uyu munyamakuru aherekejwe n’umwe muri bagenzi be, yari ari gutangaza amakuru afite micro iriho ikirango cya RFI kuri site y’itora iherereye mu ishuri rya Institut Technique de Ngaliema riherereye mu majyaruguru ya Kinshasa.

Pascal Mulegwa yagize ati: “Abagabo bagera ku 120 bikekwa ko bashyigikiye ishyaka rya perezida baratumenye baradutera. Mugenzi wanjye yaratorotse, ariko narafashwe.”

Ku bwe, abakoze ibyo bamushinjaga gukorera RFI. Ati: “Nafashwe n’aba basore, bamwe muri bo bitwaje ibyuma bavuga ko ari abashyigikiye kandi batora Perezida Tshisekedi. Bankurubanye hasi, batwara ibintu byanjye, habuze gato ngo banyice”.

Pascal Mulegwa akomeza avuga ko yagiye kubona akabona izindi nsoresore zije kumutabara mbere y’uko minisitiri w’itangazamakuru, Patrick Muyaya ahagera.

Ati: «  Ubuzima bwanjye bwarokotse mbikesheje uruhare rwa bamwe mu rubyiruko rw’imbaraga rwansohoye ku ishuri. Naguye mu muferege. Ndibuka ko nabonye irembo ry’uruzitiro maze mpungirayo mbere yo kwimurwa mu modoka y’umutamenwa yoherejwe na Minisitiri w’itangazamakuru Patrick Muyaya, hanyuma anjyana mu bitaro.  »

Yahunze afite ukuguru kw’iburyo kwavunitse, ababara urwasaya, mu gihe amafaranga yari afite na telephone ye byatwawe.

ACPI-RDC ikaba ivuga ko ihangayikishijwe n’iryo hohoterwa ryibasiye umunyamuryango ku mpamvu yo kuba umunyamakuru uzwi gusa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *