Kinshasa: Umuririmbyikazi Tshala Muana arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu

Umuhanzikazi Elisabeth Tshala Muana wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo uherutse gupfa mu minsi ishize arashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 23 Ukuboza, mu irimbi rya “Entre Terre et Ciel” i Kinshasa .

Nk’uko bigaragazwa na gahunda yashyizweho umukono na Minisitiri w’umuco, ubuhanzi n’umurage, Catherine Kathungu Furaha, nyuma yo gukura umurambo mu buruhukiro bwa Hôpital du Cinquantenaire, haraba umuhango wo kumusezera bwa nyuma ubera kuri Palais du Peuple no ku rubuga rwitiriwe abahanzi (place des artistes) mu gace ka Matonge.

Amakuru amwe avuga ko kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 22 Ukuboza, habaye ikiriyo cyo kumusezera ariko nta murambo uhari muri salle ya Maïsha Park, muri Komini ya Gombe nk’uko tubikesha Interview.cd.

Umuririmbyi Tshala Muana wari uzwi ku izina rya “Mamu nationale” wavutse ku ya 13 Gicurasi 1958, yapfuye ku itariki ya 10 Ukuboza i Kinshasa azize uburwayi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *