Urutonde rw’inyandiko ubushinjacyaha bwifashisha buhuza Mwangachuchu n’u Rwanda

Ubushinjacyaha bwo muri Repubulika ya demukarasi ya Congo bukomeje gukora ibishoboka mu kwereka urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa ko umunyemari Edouard Mwangachuchu afite ibikorwa bifite aho ahurira na Leta y’u Rwanda.

Ibi burabishingiraho buhamya ko Mwangachuchu usanzwe ari umudepite uhagarariye teritwari ya Masisi mu nteko ishinga amategeko, yakoze ibyaha birimo ubugambanyi bukomeye no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Izi nyandiko n’ibyangombwa (documents) ubushinjacyaha bwerekanye kugeza mu iburanisha ryo ku wa 23 Kamena 2023, buremeza ko bwazifatiye mu isaka bwakoze mu rugo rwa Mwangachuchu.

Urutonde rwazo

Harimo: inyandiko yo muri Werurwe 2009 ya Mwangachuchu ku “muyobozi wa Polisi ya Kigali ishinzwe umutekano wo mu muhanda”, amusaba kumuhindurira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Indi ni ibaruwa ubushinjacyaha buvuga ko ari iya Mwangachuchu, asaba ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yaherewe muri Afurika y’Epfo rwahindurwamo urwo mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buravuga ko harimo kandi icyemezo cy’urukiko Gacaca rwa Mubuga mu karere ka Karongi cyo ku wa 8 Gashyantare 2007. Iyi igaragaramo izina “Nyirametero Rose”.

Harimo kandi raporo ya serivisi ya “Rwandair express” y’inama y’abakiriya bayo yabaye “tariki ya 17 Gicurasi, saa kumi n’iminota 20”. “Mu bayitabiriye” haravugwamo uwitwa: Oncle Georges, Condo Raphaà«l, Urujeni Gisèle, Kamanzi Pascaline na Mutete Agnès.

Hari icyemezo cyo kubaka inzu i Remera ngo yaba yarahawe na Leta y’u Rwanda, raporo y’umushinga w’amezi 12 w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’abasohoka ku bufatanye n’urwego rushinzwe diaspora muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererana y’u Rwanda. Ngo uyu mushinga byari byarateganyijwe ko uzarangira mu Kuboza 2009.

Hari inyandiko “y’umushinga wo kuzamura ishoramari n’iterambere” hagati ya Leta y’u Rwanda na diaspora iba ku mugabane w’u Burayi, raporo yo mu 2007 yo “kubaka ubushobozi bw’inzego z’u Rwanda”, inyandiko “ya Repubulika y’u Rwanda” ifite umutwe ugira uti “Kuzamura ubushobozi no gushyiraho Leta ishoboye.”

Izindi ni urutonde ruriho za ’emails’ za bamwe mu “Banyarwanda baba mu Bubiligi” na “pasiporo eshatu z’Inyarwanda” zirimo iyanditseho Ruhando Ndatira Ernest, iyanditseho Uwingabire Angélique na Kaligirwa Ema.

Mwangachuchu ntabona ishingiro ry’izi nyandiko

Kuva ubushinjacyaha bwavuga ko Mwangachuchu afite ubwenegihugu bw’u Rwanda, ko ari Umunyarwanda, we yarahiriye imbere y’urukiko, avuga ko ari Umunyekongo kandi uvuga ku babyeyi babiri b’Abanyekongo, b’inyangamugayo, bityo ko ataba ikigwari ku buryo yagambanira igihugu cye nk’uko abiregwa.

Hari inyandiko n’ibyemezo byatanzwe n’u Rwanda yemeye ko yatunzeho birimo icyemezo cyo kwipimisha icyorezo cya Covid-19, aho yasobanuye ko yagifashe kubera ko mu gihe ikibuga cy’indege cya Goma cyari cyarafunzwe, kugera i Kinshasa n’indege byasabaga kubanza kunyura i Kigali, aho ikibuga cya Kanombe cyo cyari kigifunguye.

Mwangachuchu hamwe n’abanyamategeko be bavuga ko inyandiko nyinshi muri izi ubushinjacyaha buvuga ari impimbano, kandi ko batumva impamvu uru rubanza ruri gushingira ku bwenegihugu cyangwa se ubwoko, bakibaza aho bihurira n’icyaha cy’ubugambanyi no gutunga intwaro mu buryo butemewe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *