Kinshasha: Umusirikare yarashe umukinnyi bateretanaga umukobwa umwe

Mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Kinshasa, mu gace ka Camp Kokolo, habereye inkuru ibabaje y’umusore w’umukinnyi w’umupira w’amaguru witwa Dan Ngwengwa warashwe agahita apfa.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko uwamurashe ari umusirikare witwa Patrick Mabele. Ibi byabaye mu ijoro ahagana saa saba, aho bivugwa ko uyu musirikare yagiye mu rugo rwa nyakwigendera nyuma y’igihe gito havugwa kutumvikana hagati yabo.

Biravugwa ko amakimbirane yabo yari ashingiye ku kuba bombi bateretanaga umukobwa witwa Élysée Mulanga, aho bombi bavugwaga ko bari bafitanye isano na we icyarimwe.

Nubwo hari hamaze iminsi habaho gutongana no gutangira impuruza, byaje kurangira habayeho kurasana kwasize ubuzima bw’umwe buhagarara.

Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze n’impamvu zatumye ibi byago biba. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko batewe ubwoba n’iki gikorwa, bakifuza ko ukuri kose kujya ahagaragara kandi ubutabera bugakurikizwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *