Abaturage batuye mu tugari twa Rwayikona na Rugarama mu Murenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe, bavuga ko babangamiwe n’ikiraro kiri hagati y’utwo tugari cyangiritse ntigisanwe cyangwa ngo bubakirwe ikindi .
Abaturage batuye mu kagari ka Rugarama babwiye Bwiza.com ko aribo babangamiwe cyane n’iyangirika ry’ikiraro kiri hagati y’akagari kabo ndetse n’aka Rwayikona bitewe no gukenera serivisi z’ubuvuzi ku kigo nderabuzima cya Mushikiri .
Umwe mu baturage witwa Mukandayisenga Jacqueline yemeza ko kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mushikiri bigora abaturage kubera ikiraro cyangiritse kuburyo bakoresha amafaranga y’umurengera batega moto .
Yagize ati ” Iki kiraro cyangiritse kubera amazi ndetse abaturage birwanyeho bashyiraho uduti ariko ubu nta moto ishobora kujyana umurwayi kwa muganga iciye hano ahubwo bidusaba kuzenguruka ugasanga amafaranga yishyurwaga kuri moto yarikubye inshuro ebyiri zose.”
Umuturage utuye mu Kagari ka Rwayikona avuga ko icyo kiraro cyangiritse cyateje abaturage igihombo agasaba ko gikorwa vuba .

Yagize ati “Iki kiraro cyashoboraga gucaho imodoka,hagacamo moto n’amagare ugasanga gifasha abaturage bajyana ibyo bahinze ku masoko bitabagoye ariko ubu ntibitworohera . Icyo dusaba nuko badukorera ikiraro kuko kuba kidakomeze biduteza igihombo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangiro Bruno aganira na Bwiza.com yavuze ko ikibazo cy’abaturage bifuza ko hakorwa ikiraro cyangiritse kizwi ndetse kizakorwa vuba.
Yagize ati” Turimo turakorana na Bridges to prosperity bajya bakora ibiraro , ikipe yabo y’abatekenisiye babo barahasuye, baranahapima , turimo turakorana nabo kugira ngo hakorwe ikiraro cyiza abaturage bakoresha .”
Ikiraro cyari gisanzwe kiri hagati y’utwo tugari cyangiritse kubera amazi menshi yatenguye ubutaka kuburyo ntawushobora kwambuka aho cyari cyubatse mu gihe cyakoreshwaga n’abaturage bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mushikiri kiri mu kagari ka Rwayikona.


