Kirehe: Dr Habineza yibukije ababyeyi ko kuba abana babo barira ku ishuri ari we byaturutseho

Ku munsi wa kane w’igikorwa cyo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, umukandida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party), Ho.Dr Frank Habineza yawukomereje mu karere ka Kirehe, aho yakiririwe n’imbaga y’abaturage muri santere y’ubucuruzi ya Nyakarambi.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste ari mu bamwakiriye.

I Kirehe Dr. Habineza yibukije abaturage byinshi igihugu cyakoze bigahindura bigaragara imibereho yabo n’imiryango yabo, birimo nko kuba abarimu, abasirikare n’abapolisi barazamuriwe imishahara; ndetse no kuba umusoro ku butaka waravuye ku mafaranga 300 ukagera ku mafaranga 80 byaravuye mu bitekerezo bye.

Yavuze ko ibirenze ibyo ari uko igitekerezo cyo gushaka uburyo abana bose bajya bafatira ifunguro rya Saa sita ari we na cyo wakizanye, kuko byagaragaraga ko hari bamwe muri bo bataga ishuri abandi bagasiba kubera inzara; ibyo avuga ko cyari ikibazo cy’ingorabahizi haba ku bana ndetse n’ababyeyi.

Yagize ati: “Twarabivuze bamwe bakatubwira ko bidashoboka, ariko ntibyaduca intege, turakomeza kugeza ubwo n’inteko ishinga amategeko iritora, ricamo. Ubu abana bose bararira ku mashuri kandi mwabonye akamaro byagize”.

Umukandida w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yavuze ko natorwa abana bazajya bafata ifunguro rishyushye kandi rigizwe n’indyo yuzuye, by’umwihariko imboga n’imbuto bihagije. Avuga ko bizarinda abana kuba bagwingira cyangwa kugaragaraho imirire mibi.

Abaturage baganiriye na BWIZA bashimiye Dr Frank Habineza ku bw’igitekerezo cye bahamya ko cyabaruhuye guhangayikira icyo abana barya ku manywa bavuye ku mashuri, baboneraho kumwifuriza amahirwe masa muri uru rugendo.

Nyiramajyambere Ernestine yagize ati: “Turamushimiye cyane rwose. Mbere abana bacu bataga amashuri abandi bakiga nabi kubera inzara, kuko hari n’abajyaga kurya ku manywa bagasanga ntibirashya cyangwa nta na byo, bagasubiranayo iyo nzara. Kwiga byarangaga, ariko ubu byarakemutse”.

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Iyo ibiryo ari bike ababyeyi bashobora no kwibuka hangana bakabwirirwa, ibya kumanywa bikaza kuribwa nijoro ntibigire ikibazo bitera. Tumwifurije amahirwe masa kuko yaradukoreye cyane”.

Mu bindi Habineza yijeje abanya-Kirehe mu gihe yaba atowe, birimo kubyaza umusaruro imitako ihakorerwa yitwa imigongo ba mukerarugendo bakajya bayitangaho amadolari menshi, kubaha amazi meza ku buryo buri muturage azajya abona nibura amajerikani 5 ku munsi, gutunganya amabuye meza ahaboneka akinjiza amafaranga y’ubukerarugendo, n’ibindi byateza Abanyarwanda bose imbere.

Dr Frank Habineza avuga ko ashimira abaturage b’aho agera hose yiyamamaza bakomeje kumwakira neza, ibyo ahamya ko bimuha icyizere gisesuye cyo gutsinda aya matora, kimwe n’abakandida depite 50 b’ishyaka rye.

Biteganijwe ko umunsi we wa gatanu wo kwiyamamaza, kuri uyu wa 3 tariki ya 26 Kamena awukomereza mu karere ka Nyagatare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *