img-20241122-wa0018.jpg

Kirehe: Ibura ry’amazi rikomeje kuvugisha benshi riri kuvugutirwa umuti

Mu ntara y’iburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Kirehe ni hamwe mu duce tw’u Rwanda dukunze kugaragaramo ibura ry’amazi, ku buryo bamwe mu baturage bahora bahangayitse basaba ko iki kibazo kimaze igihe kirekire cyashakirwa umuti urambye.

Kugeza ubu hari bamwe mu baturage bavuga ko kubona amazi bisigaye ari tombora ndetse bikaba binahenze, ni mu gihe biruhutsa iyo babonye imvura iguye.

Bemeza ko ubusanzwe ahandi amazi aboneka ku giciro gito cyane, ariko kuri bo ngo bibasaba gukora urugendo rurerure, guhamagara no kwinginga abayagurisha ku magare; ibintu bavuga ko bihenze, kuko ijerekani iboneka ku mafaranga 300RWF no kuzamura.

BWIZA yatembereye mu bice bitandukanye by’aka karere mu bihe binyuranye. Mu kiganiro n’abaturage bagaragaza impungenge zikomeye batewe no kuba batakibona amazi meza abegereye. Hari n’abavuga ko bashobora guteka ariko bakoga ibirenge gusa cyangwa ntibamese imyambaro kuko badashoboye kwigondera amazi ahagije.

Umwe mu baturage batuye ahitwa Kwihanika ho mu kagari ka Nyabikokora mu murenge wa Kirehe, yabwiye BWIZA ko bijejwe n’inzego zibishinzwe kuba baramaze kugezwaho amazi bitarenze umwaka washize wa 2023 ariko ngo kugeza magingo aya amaso yaheze mu kirere.

Ahitwa Nyakagera niho bavuga ko bakura amazi, ahantu bagenda hafi kilometero eshatu.

Abo mu mudugudu wa Nyarusange bo bahamya ko umudugudu wabo ubarizwamo amavomero abiri gusa, ikindi kandi akaba adahorana amazi bityo bagasaba ko abo bireba babibuka bakabafasha kugerwaho amazi ahagije.

Abanyeshuri na bo ni bamwe mu bagerwaho n’ingaruka z’iri bura ry’amazi muri aka Karere,nk’uko babiduhamirije bati: “Ntibishoboka kwiga utekanye waje utoze, ndetse unatekereza ko ushobora gusanga mu rugo nta mazi ari yo bikaba binagoye kuyabona.”

Aba banyeshuri baganiriye na BWIZA ni abo ku kigo cy’amashuri cya Cyamakara. Bavuga ko ingaruka bahura nazo harimo gusiba ishuri, gukererwa, umwanda w’imyambaro no kubona amanota macye byose biturutse ku kibazo cy’ibura ry’amazi aho batuye.

Umuti w’iki kibazo cy’ibura ry’amazi muri Kirehe ni uwuhe?

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno yatangarije BWIZA ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi bakizi kuva kera kandi nk’ubuyobozi bakaba bari kugishakira umuti urambye bafatanyije n’izindi nzego.

Meya yemeza ko iki kibazo kimaze igihe, ariko akamara impungenge abaturage ahagarariye ko bashonje bahishiwe, kuko hari imishinga myinshi akarere kari gushyira mu bikorwa igamije kongera amazi mu mirenge itandukanye ku bufatanye na WASAC na Water Aid.

Ati: “Turizera ko bitarenze uyu mwaka ikibazo kizaba cyakemutse.” Meya yongeyeho ko hari indi miyoboro ya Kahene na Nyakagera na yo imaze igihe ivugururwa mu rwego rwo guhashya ibura ry’amazi muri aka karere.

At:i “Icyo twabwira abaturage nuko mumpera z’uyu mwaka byose bizaba bitunganye abaturage benshi bakazaba bafite amazi ahagije kandi ahoraho.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri gahunda ya NST2 hari umushinga munini w’uruganda rw’amazi ruzashyirwa mu murenge wa Gahara, ukazatangira mu mwaka utaha ariko ukaba ushobora kuzatwara hafi imyaka ibiri; ibituma yizeza abaturage ko umuti w’ikibazo wamaze kuboneka.

Meya Rangira Bruno yahamirije BWIZA ko ahanini iki kibazo gifite inkomoko ku miyoboro y’amazi ifatira ku masoko, kuburyo mu gihe cy’izuba amazi agabanuka ndetse no mu gihe cy’imvura nyinshi amasoko agasibama kubera ibitaka. Ibyo babona ko bidatanga icyizere ko amazi yagera ku baturage buri gihe.

Intego imaze kugerwaho mu kwegereza abaturage amazi muri Kirehe ubu ni 79%, uyu mwaka ukazarangira 80% igezweho nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’aka karere.

Leta y’u Rwanda yihaye intego muri gahunda yayo yo kugeza kuri buri muturage amazi meza amwegereye, bikagabanya ingendo akora, ikiguzi, imbaraga ndetse n’isuku ikarushaho kubungabungwa hanirindwa ingaruka zituruka ku gukoresha amazi adasukuye mu miryango.

img-20241122-wa0018.jpg
Ibikorwa byo gukwirakwiza amazi muri Kirehe biracyakomeje

img-20241122-wa0017.jpg
Haracyari imbogamizi y’amazi adahagije kandi adahoraho

img-20241122-wa0016.jpg
79% by’abatuye Kirehe nibo bagerwaho n’amazi, intego ya 80% izagerwaho bitarenze 2024

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *