Kirehe: Intumwa za Leta y’u Burundi ziri mu Rwanda zasuye impunzi z’Abarundi ziba mu Nkambi ya Mahama

Intumwa za Leta y’u Burundi ziri mu Rwanda kuva kuri uyu wa Mbere aho zaje gukangurira impunzi z’Abarundi gutaha, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwazo zerekeje mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe .

Izi ntumwa ziyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano mu Burundi, Lt. Gen. de Police André Ndayambaje kuri uu wa Kabiri zagiranye ibiganiro n’abagize komite y’impunzi z’Abarundi ziba mu nkambi ya Mahama.

Nyuma yo kuganira n’abagize komite y’impunzi, intumwa za leta y’u Burundi ziragirana inama n’impunzi zose z’Abarundi ziba muri iyi nkambi.

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba, Gasana Emmanuel uri kumwe n’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano muri iyi ntara, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Philippe Habinshuti ndetse n’abahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, na bo bitabiriye ibi biganiro.

Inkambi ya Mahama ni imwe mu zicumbikiye impunzi nyinshi mu Rwnda, aho ibarizwamo impunzi zikabakaba ibihumbi 60 harimo izigera hafi ku bihumbi 40 z’Abarundi mu gihe abasigaye ari Abanyekongo.

Ibiganiro bigamije gushishikariza impunzi z’Abarundi gutaha iwabo ku bushake byatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki 19 Ukuboza 2022, aho impunzi ziba mu mijyi yo hirya no hino mu Rwanda zagiranye ibiganiro n’intumwa za leta y’igihugu cyabo zikabizeza ko impamvu zatumye bahunga muri 2015 zitagihari.

Ku ruhande rwazo ariko, zimwe muri izi mpunzi zivuga ko hari ibitarakemuka, birmo nko kuba konti zabo zarafatiriwe cyangwa imitungo yabo, zikaba zarasabye intumwa za leta y’u Burundi kubigeza ku buyobozi bukuru bw’igihugu cyabo kugirango bikemuke babone gutaha.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *