Raporo yakozwe n’inzego za Leta zirimo n’iz’ubugenzacyaha yagaragaje ko hari uturere 11 twahawe na Minisiteri y’ubuhinzi ifumbire kugira ngo tuyihe abahinzi kandi dukurikirane uko izashyurwa ariko ifite agaciro gasaga miliyari ikaba yararigishijwe. Nyuma abayobozi muri two bagize uruhare mu kuyitanga ntibagaragaje inyandiko zisobanura uko yatanzwe, abayihawe, ingano y’iyo bahawe, uko yishyuwe n’itarishyuwe uko ingana. Iriya raporo ivuga ko uturere twahawe ifumbire ari Kirehe, Ngoma, Kayonza, Bugesera, Gatsibo, Rulindo, Burera, Gicumbi na Musanze. Akarere ka Musanze niko kashoboye gutanga raporo ikubiyemo amakuru kuri iriya fumbire konyine. Abakoze iriya raporo bavuga ko ubwo yandikagwa nta karere kari karashoboye kugaragaza ibyavuzwe haruguru kasabwe. Mu masezerano turiya turere twagiranye na Minisiteri y’ubuhinzi harimo ko twagombaga gukurikirana imitangirwe yayo tukareba ko yageze kubo yari igenewe n’uko izishyurwa, tukabikoraho raporo isobanutse. Kuri iyo nshingano nta makuru agaragara uturere twavuzwe haruguru twayitanzeho. Inshingano ya kabiri iri mu masezerano turiya turere twagiranye na MINAGRI harimo ko twagombaga gukorana n’abajyanama mu buhinzi, amakoperative y’abahinzi, na MINAGRI kugira ngo amafaranga yagombaga kwishyurwa n’abahawe ifumbire agaruzwe. Hafunguwe ‘compte’ muri Banki y’abaturage muri turiya turere kugira ngo abe ariho amafaranga yishyuwe n’abahinzi azanyuzwa. Amakuru y’uko ariya mafaranga yishujwe n’ingano y’ayashyizwe kuri comptes ni make.


