Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe, mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu yarashe impunzi ebyiri z’Abarundi zinjizaga magendu y’ibiyobyabwenge mu Rwanda irazica.
Byabaye saa cyenda n’ice za mu gitondo ubwo abarashwe bageragezaga kwinjira mu Rwanda banyuze mu ruzi rw’Akagera.
Polisi y’igihugu ibinyujije kuri Twitter yemeje ayo makuru agira iti: “Kuri uyu wa Gatandatu mu rukerera ahagana saa cyenda n’igice ubwo abashinzwe umutekano bari mu irondo mu Murenge wa Mahama, mu Karere ka Kirehe, barashe ku itsinda ry’abinjizaga ibiyobyabwenge mu gihugu bambukiranya umugezi w’Akagera.”.
“Babiri muri bo bahasize ubuzima, nyuma biza no kumenyekana ko ari impunzi zo mu nkambi ya Mahama.”
Inkambi y’impunzi ya Mahama icumbikiwemo impunzi z’Abarundi zahunze igihugu cyazo muri 2015.
Bwiza yagerageje kumenya byinshi kuri aya makuru, gusa igerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera isanga arahuze, kuvugana na CIP Hamdouni Twizeyimana uvugira Polisi mu ntara y’Iburasirazuba na byo ntibyakunda.


