Kirehe: Uwiyitaga umucamanza yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 170

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruremeza ko kuri uyu wa Mbere rwataye muri yombi uwitwa Mbonyumugenzi Jean Pierre wo mu kagari ka Rubirizi, umurenge wa Nasho ho mu karere ka Kirehe, wafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihimbi 170 mu bihumbi 300 yari yaciye umuturage ngo amufashe yiyitirira umucamanza.

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Bahorera Dominique, yabwiye Bwiza.com ko aya makuru koko ari impamo, ko Mbonyumugenzi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Yagize ati ” Ni byo koko Mbonyumugenzi yafatiwe mu cyuho yakira amafaranga ibihumbi 170 mu bihimbi 300 yari yasabye umuturage ngo amukemurire ikibazo yiyita umucamanza. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB y’aho yafatiwe”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nasho, Nzirabatinya Modeste, avuga ko Mbonyumugenzi yafashwe kubera amakenga umuyobozi w’umudugudu n’umuturage wasabwaga amafaranga bagize. Yagize ati” Mbonyumugenzi yari yahamagaye umuturage yiyita umucamanza amusaba amafaranga, bukeye ahamagara na mudugudu amubwira ko ari umukozi wa RIB ashaka guha uwo muturage ubufasha”.

Yakomeje avuga ko uyu muturage yabonanye na mudugudu bakabwirana iby’iyo nimero imwe ibahamagara ivuga ko ikorera inzego 2 zitandukanye, maze bagira amakenga babimenyesha RIB ibona uko ita muri yombi uwo mugabo.

RIB isaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari ikintu cyangwa umuntu udasanzwe baketse ko yaba yishyira mu mwanya utari uwe ngo abashuke.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *