Agace ka Kitshanga gaherereye muri teritwari ya Masisi kasubiye mu maboko y’ingabo za Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, n’imitwe yitwaje intwaro ihuriye mu cyitwa ‘Wazalendo’.
Aya makuru yemejwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu gitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira 2023, agira ati: “Kuva saa munani z’igitondo cy’uyu wa 5 Ukwakira, FARDC, FDLR, abacancuro n’indi mitwe bifite umujyi wa Kitshanga M23 yari yarashyikirije ingabo za EAC. Saa 4h40, iri huriro ry’abagizi ba nabi ryongeye gutera Kilolirwe.”
Umunyamakuru Justin Kabumba ukorera mu kwaha kwa Leta ya RDC kuva imirwano ya FARDC na M23 yatangira mu 2021, we yatangaje ko amakuru yahawe n’abaturage avuga ko abagize Wazalendo bafashe Kitshanga nyuma y’imirwano ikomeye.
Yagize ati: “Abantu baho baremeza ko Wazalendo bafashe umujyi w’ingenzi wa Kitchanga. Mu mirwano yo kuri uyu wa Gatatu, uru rubyiruko rwirwanaho rwatangaje ko rwafashe ibindi bice byinshi byo muri teritwari ya Masisi.”
Mu bice Wazalendo yigamba gufata harimo Busumba. Ni amakuru yemejwe n’umuyobozi w’umutwe wa NDC-R, wiyita ‘Général’ Guidon Shimiray, uyu akaba yemeza ko bahanganye n’Abanyarwanda. Muri videwo yafashwe, yagize ati: “Busumba ngiyi, twamaze kuyifata, ikiraro cyaho ngiki, turakomeje. Umwanzi M23, abaterabwoba, Umunyarwanda umwe ku wundi tuzamusubiza iwabo. Turasaba Abanyekongo kudusengera kuko iki ni igihugu cyacu.”
Kitshanga yagenzurwaga n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kuva muri Werurwe 2023 ubwo zahashyikirizwaga na M23. Ni agace k’ingenzi zitanze nyuma ya Mushaki.



