Kivu y’Amajyaruguru na Ituri: Goma irayoborwa n’umusirikare, indi mijyi ikomeye iyoborwe n’abapolisi bakuru

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo akaba n’Umugaba w’ingabo w’ikirenga, Félix Tshisekedi, kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021 yahaye imijyi ikomeye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri ubuyobozi bwa gisirikare n’igipolisi.

Iyi mijyi ni: Goma na Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, Bunia na Butembo muri Ituri.

Uyobora Goma ni umusirikare witwa Kebya Makosa François, akaba arungirizwa n’umupolisi witwa Kapend Kamanda.

Beni yo irayoborwa n’umupolisi witwa Muteba Kashala Narcisse, akaba arungirizwa n’undi mupolisi witwa Kimandja Dieudonné.

Umujyi wa Butembo urayoborwa n’umupolisi witwa Katunda Lonyenye Sébastien, yungirizwe na Mowa Bahekiteli Roger.

Muri Ituri, umujyi wa Bunia urayoborwa n’umupolisi witwa Thiabuine Wamihing John, yungirizwe n’undi witwa Mbuyi Nkola Bosco.

Perezida Tshisekedi ashyizeho aba bayobozi kugira ngo bamufashe gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe muri izi ntara, gahunda yiyemeje ubwo yazishyiraga mu bihe bidasanzwe byatangiye tariki ya 6 Gicurasi 2021.

Yabanje gushyiraho ba Guverineri b’abasirikare n’ababungiriza b’abapolisi, abasimbuza aba gisivili muri ibi bihe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *