Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Ukuboza, abaturage ba Bulambika, muri Teritwari ya Kalehe, (Kivu y’Amajyepfo), batwitse ari muzima, umurwanyi wo mu mutwe witwaje intwaro “wazalendo”.
Bamushinje kuba yararashe akica umumotari ukomoka mu karere ku itariki ya 25 Ukuboza ahagana mu ma saa tanu z’ijoro mu Mujyi wa Bulambika nk’uko tubikesha Radio Okapi.
Delphin Birimbi, perezida w’urwego rw’inama nyunguranabitekerezo rw’imiryango itegamiye kuri Leta muri Kalehe yagize ati: “Abaturage barakaye bamaze gutwika ari muzima uyu muntu wa Raia Mutomboki kuri ubu Wazalendo. Twerekanye hano ko umumotari wapfuye asize umupfakazi n’imfubyi, ”
Nyuma y’ibi, urwego rw’inama nyunguranabitekerezo rw’imiryango itegamiye kuri Leta muri Kalehe rwasabye Leta gukemura ikibazo cya Wazalendo.
Bati: “Mu gihe twihanganisha umuryango w’umumotari wapfuye, dukomeje gusaba ko leta ya Congo gushaka ibisubizo birambye byo kuruhura abaturage ba Teritwari ya Kalehe.”


