police_mbobero-1-592x296.jpg

Kivu y’Amajyepfo: Barifuza Kabila mu rukiko mu rubanza ku iyicwa ry’umuturage

Ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile n’umushinjacyaha wagize uruhare mu rubanza ruregwamo Sergeant Bwira Malira wari ushinzwe kurinda umutungo w’ubutaka w’umuryango wa Joseph Kabila, ukurikiranweho kwica umusivili ahitwa Mbobero, muri Kivu y’Amajyepfo, barasaba ko uyu wahoze ari perezida yitaba urukiko nawe agatanga ibisobanuro kuri ubwo bwicanyi.

Imiryango itegamiye kuri leta yatanze ubusabe kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukuboza 2020, ubwo humvwaga ku nshuro ya kabiri uru rubanza rubera mu ruhame ku kibuga cy’umupira cya collège Sainte Anne i Mbobero.

Maître Pascal Mupenda, umwe mu bunganira iyi miryango, avuga ko hasabwe ko Joseph Kabila yakwitaba kuko imitungo yateje intugunda muri Mbobero, ahakorewe ubwicanyi, yanditse kuri Joseph Kabila.

Yashimangiye ko uyu musirikare, ufunze wakoze ubwicanyi, yabukoze arimo gukorera umuryango wa Kabila nk’uko iyi nkuru dukesha 7SUR7.CD ikomeza ivuga.

Ati “Ibimenyetso byose bigaragaza Joseph Kabila nka nyir’umutungo wateje ikibazo byashyikirijwe urukiko. Umusirikare uregwa yavuze kenshi ko Olive Lembe Kabila nk’umukoresha we kuko yishyuraga abasirikare bose boherejwe kurinda umutungo uvugwa buri kwezi…”

Yongeyeho ko nyuma yo guhuza ibi byose, basanze uyu musirikare yarakoreraga umuryango wa Kabila, bakaba barasabye ko yakwitaba ngo asobanurire urukiko isano ye n’uyu musirikare.

Maître Pascal Mupenda avuga ko Urukiko rwa Gisirikare rwa Bukavu rwakiriye ubusabe ngo rujye ku busuzuma rukazatanga umwanzuro ku itariki 23 Ukuboza.

Yibukije ko ku itariki 06 Ukuboza, umwaka ushize, ari bwo Sgt Bwira Malira yarashe umuturage witwa Patrick Irenge amwegereye akamwica.

police_mbobero-1-592x296.jpg

Iyi sambu ya Kabila iherereye muri Mbobero ihanganishije uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’ingo zigera ku 2000 kuva mu 2016, aho abaturage bavuga ko birukanwe mu ngo zabo ku ngufu ndetse amazu yabo agasenywa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *