Ibirombe bya Twangiza Mining bicukurwamo zahabu muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, byibasiwe n’ibisasu bya drone mu ijoro ryo ku itariki ya 14 no mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025. Biravugwa ko igitero cyibasiye kontineri za Aggrecko itanga amashanyarazi iki kigo gikoresha nk’uko amakuru agera kuri Tazama RDC avuga.

Nk’uko iki kinyamakuru kivuga, iki kigo cya Twangiza Mining cyari icya Banro, Sosiyete y’Abanyakanada ngo cyaretse kugikoresha mu 2018 kikagisigira muri 2018 Bayin, isosiyete y’Abashinwa. Iyi na yo ngo yasigiye iki kigo Ultrawell, indi sosiyete y’Abashinwa inyeshyamba za M23 zaje kwirukana igihe zafataga ako gace.
Inkuru ya Tazama ivuga ko ibirombe byaho bicukurwamo zahabu byibasiwe byacukurwaga n’abantu ngo bakorana na AFC/M23 bacukuraga mu buryo butemewe ibirombe bya Twangiza kandi bagakoresha abantu amasaha y’ikirenga no mu minsi y’ikiruhuko kandi ntibabihemberwe.

Ngo Abakozi benshi batangiye guhunga ako gace kuva muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu, nk’uko amakuru ngo agera kuri Tazama avuga, kandi ngo imirimo y’ikigo yahagaze burundu. Gusubukura nabyo ngo bizagorana kuko nta bikoresho bihagije byo gusana iki gice cy’ingenzi gitanga ingufu cyangijwe.


