20250310_223209

Kivu y’Amajyepfo: Operasiyo ya M23 yaba yarasenye ‘bataillon’ ya 10 y’Ingabo z’u Burundi

Mu mirwano yabaye ku wa Mbere no ku wa Kabiri w’iki cyumweru i Kaziba ho muri Teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Ingabo z’u Burundi zibarizwa muri bataillon ya munani n’iya 10 zahuye n’akazi katazoroheye ndetse zinarakaza bikomeye.

Amakuru BWIZA yemenye ni uko izo ngabo zaguwe gitumo na M23 irazirasa, ku buryo abenshi mu bari muri bataillon ya 10 bishwe na ho abandi bakomereka bikabije; bigera aho mu nkomere n’abapfu nta n’umwe wabashije gukurwa aho urugamba rwabereye.

Iki gitangazamakuru kandi cyamenye ko M23 yateye ingabo z’u Burundi iturutse mu mpande nyinshi, ndetse igice kimwe cy’ingabo z’uyu mutwe kikaba cyaraje cyambaye impuzankano isa n’iy’Igisirikare cy’u Burundi, ku buryo Abarundi bayibeshyemo bagenzi babo bari baje kubaha umusada.

Imboni za BWIZA muri Kivu y’Amajyepfo zihamya ko ibi byaje kuviramo Ingabo z’u Burundi gukubitwa, ku buryo bataillon ya 10 yashenywe n’iyi mirwano bitewe n’uko abenshi mu bari bayigize batakaje ubuzima abandi bagakomereka, kugeza ku rwego abasirikare bo muri bataillon ya munani yaje ije gutanga umusada bananiwe gucikisha imirambo n’inkomere ubwo na bo byaraswaga bagakwira imishwaro.

Amakuru avuga ko bataillon ya munani y’Ingabo z’u Burundi ubwo yajyaga gutabara iya 10 yisanze M23 yabinjiyemo ndetse yanabagose; ihitamo gukizwa n’amaguru nyuma yo gusukwaho umuriro w’amasasu.

Imirwano yabereye muri Kaziba amakuru avuga ko u Burundi bwayitakajemo abasirikare benshi, barimo batatu bo ku rwego rwa ba Ofisiye, mu gihe benshi barimo Major witwa Ndikumana Claude bafashwe mpiri.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *