Umuziki wa Afurika ukomeje gutera imbere aho abahanzi bashya bagaragaza impano zabo zirimo kagura imbibi no gukurura abafana ku isi hose. Dore abahanzi 10 bashya bafite amahirwe yo gutera imbere no kugira uruhare rukomeye mu muziki wa Afurika muri 2025 nk’uko byatangajwe n’urubuga rucururizwaho umuziki rw’abanyamerika Audiomack.
Muri uru rutonde hagaragaraho umunyarwanda umwe ari we Kivumbi King uri mu bakoresha cyane uru rubuga mu gucuruza ibihangano bye.
1. Ayanne (Côte d’Ivoire)
Ayanne yamenyekanye mu 2023 kubera indirimbo eshatu zakunzwe cyane muri Côte d’Ivoire, bikurikirwa n’iserukiramuco ry’agashya mu 2024 ubwo yashyiraga hanze alubumu ye ya mbere yise Vitamine A.
2. Ayo Maff (Nigeria)
Umuhanzi w’imyaka 19, Ayo Maff yigaragaje mu njyana ya Afrobeats by’umwihariko mu ndirimbo ze zakunzwe nka Are you there? na Dealer. EP ye yitwa MAFFIAN yamuhesheje izina rikomeye muri Nigeria.
3. Beeztrap KOTM (Ghana)
Umuhanzi mu njyana ya Asakaa, Beeztrap KOTM yigaragaje mu ndirimbo Fly Girl na YESU, bikurikirwa no gutegereza alubumu ye ya mbere mu 2025.
4. Chelsea Dinorath (Angola)
Nyuma yo gushyira hanze alubumu ye ya mbere Caterse, Chelsea yigaragaje nk’umuhanzi ukomeye muri Afurika cyane cyane binyuze mu ndirimbo À Toa yakoranye na Anderson Mário.
5. Kivumbi King (Rwanda)
Uyu muhanzi wo mu Rwanda yigaragaje mu 2024 binyuze mu ndirimbo Wait, akaba aziwi mu njyana nka dancehall, Afrobeats, na hip-hop. Alubumu ye GANZA yamuhesheje izina muri Afurika y’Iburasirazuba.
6. Olivetheboy (Ghana)
Uyu muhanzi yigaragaje mu ndirimbo Goodsin ndetse no mu yindi yise Asylum yakunzwe cyane mu 2024, bimuhesha umwanya ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Ghana.
7. Ste Milano (Côte d’Ivoire)
Umuhanzi Ste Milano yazamuye injyana ya coupé-décalé abihuza na Maïmouna, akomeza kumenyekana mu ndirimbo zakunzwe nka Coup du marteau na Fimbu.
8. TML Vibez (Nigeria)
Nyuma yo kwinjizwa mu mushinga wa Vibez Inc wa Seyi Vibez, TML Vibez yigaragaje mu 2024 binyuze mu ndirimbo zirimo Where I’m From yakoranye na Seyi Vibez.
9. Usimamane (Afurika y’Epfo)
Uyu muhanzi w’imyaka 22 yamenyekanye cyane mu 2024 binyuze mu ndirimbo Cheque n’alubumu ye ya mbere 20th: Days Before Maud.
10. Zee Nxumalo (Afurika y’Epfo)
Uyu mukobwa w’imyaka 22 wavukiye muri Swaziland yigaragaje mu njyana ya amapiano binyuze mu ndirimbo Thula Mabota ndetse n’alubumu ye yise Inna Ye Game.
Iyi lisiti y’abahanzi bashya bitezweho byinshi igaragaza uburyo umuziki wa Afurika ukomeje guhanga udushya no gufata umwanya ukomeye ku rwego rw’isi.


