Ikipe ya Kiyovu Sports yaguye miswi na Bugesera FC 1-1, bituma ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yayo na APR FC gikomeza kugabanyuka.
Bugesera FC yari yakiriye Kiyovu mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Bugesera.
Muri uyu mukino amakipe yombi yatangiye akina umupira w’imbaraga, Bugesera FC ari ko inyuzamo igahanahana neza.
Abakinnyi ba Kiyovu Sports b’imbere na bo banyuzagamo bakabonana neza, ariko igitego nticyiboneke byihuse ku makipe yombi. Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi yataka, ikipe ya Kiyovu Sports ikajyenda ibona amahirwe y’ibitego ariko ntihite iyabyaza umusaruro.
Byasabye umunota wa 78 w’umukino ngo Kiyovu Sports ifungure amazamu ku gitego yatsindiwe n’umutwe na Ndayishimiye Thierry.
Ni igitego cyakurikiwe n’igitutu cya Bugesera yaje kwishyura igitego yari yatsinzwe nyuma y’iminota 10 biciye kuri Mucyo Didier Junior.
Uku kunganya kwa Kiyovu Sports club na Bugesera FC gusize ikipe ya Kiyovu Sports club ikomeje kuba ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda n’amanota 24 aho ikurikiwe bya hafi na APR FC n’amanota 23 ku mwanya wa kabiri.
Ni nyuma y’umukino wabanje wa saa sita n’igice wahuje APR FC yatsinze Espoir FC igitego 1-0, mu gihe Gasogi United yatsinzwe na Police FC ibitego 3-2.


