Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda (Rtd) Col Dr. Warren Kizza Besigye Kifefe yatangaje ko yiteguye kuba yasubira mu mwuga w’ubuganga amazi igihe adakora igihe cyose yaba yitabajwe ngo atange ubufasha mu rugamba igihugu cye kirimo rwo guhangana na Coronavirus.
Besigye ubusanzwe wize iby’ubuvuzi akaba yarabaye na muganga wihariye wa Museveni avuga ko ibyo guhatana no guhangana na Leta bikwiriye gushyirwa hasi Abanya-Uganda bose bagashyira hamwe mu kurandura icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi. Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya NTV, Dr.Besigye yatangaje ko iki kibazo ari icya buri mugande wese. Yagize ati ” Ikintu cya mbere buri mugande yagakoze ubu ni ugupfukama agasenga.Iki kibazo kirenze uguhangana kwacu ahubwo dukeneye Imana ngo ibe ari yo iyobora muri ibi bihe by’amage.” Dr.Besigye waretse iby’ubuganga mu mwaka w’1980 yavuze ko yiteguye kuba yatanga uruhare rwe aho yakwitabazwa. Yagize at i” Kuri bagenzi banjye b’abaganga, iki ni cyo gihe cyo kwitanga tutizigamye. Maze imyaka 40 ntakora ubuganga ariko nimunkenera nzaza. Iki cyorezo nticyatsindwa n’umuntu umwe ahubwo dukeneye gushyira hamwe.” Muri iki kiganiro kandi Dr.Besigye yagiriye abataurage inama yo kuguma mu rugo, kubahiriza amabwiriza ndetse no gusaranganya ibyo bafite. Yagize ati ” Abantu bakwiye kuguma mu ngo zabo. Reka dufatanye uko bikwiye, niba ufite ibyo kurya sangira n’abaturanyi bawe. Niba dusabwa kuguma mu ngo ibyumweru 2 tubikore abarwaye bazagaragara. Niba hari uwiyumvaho ibimenyetso bya COVID-19 niyigaragaze nibayimusangana azavurwa kandi azakira.” Ubutumwa bwa Besigye buje mu gihe imibare igaragaza ko abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus muri Uganda ari 14. Leta ikaba ikomeje urugamba rwo guhashya iyi ndwara. Besigye yahanganye na Perezida Museveni mu matora ya 2001,2006,2011 na 2016 hose atsindwa. Bigaragara ko kuri ubu abanyepolitiki bakwiriye kuba baretse za puropaganda zabo ahubwo bakabanza bakarwanya umwanzi umwe waje ateye ibihugu, atarobanura ushyigikiye Leta n’uyirwanya ari we Coronavirus.


