Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, yise Rayon Sports “Rumoroki yagonze moteri yanaturitse amapine”, mu rwego rwo gusubiza umuvugizi wayo, Nkurunziza Jean Paul wagereranyije Gasogi United n’igare.
Mu busanzwe, intambara y’amagambo hagati ya Rayon Sports na Gasogi United si ubwa mbere ibayeho, dore ko yadutse mu mwaka ushize ubwo Gasogi United yazamukaga mu kiciro cya mbere.
Mu kiganiro KNC yahaye itangazamakuru mbere y’umukino wa shampiyona ikipe ye yanganyijemo 0-0 na Rayon Sports, yavuze ko bagomba gutsinda Rayon Sports abayikunda “bagataha barira nk’uduhinja”, ayigereranya n”imbogo ishaje” ndetse n’andi magambo akarishye yerekana ko Rayon Sports nta bwoba iteye.
Amagambo Kakooza yavuze kuri uwo munsi yabaye umuzi w’inzigo (ya gisiporutifu) umaze igihe hagati ya Gasogi United na Rayon Sports na yo izwiho kugira abantu bazwiho kutarya indimi mu kujomba ababagabyeho igitero.
Mu cyumweru gishize, KNC yongeye gukora aba Rayon mu jisho, atangaza ko agiye kuremera Rayon Sports FC akayiha amafaranga angana na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo yiyubake itazabishya shampiyona umwaka utaha 2020-2021, nyuma y’uruhuri rw’ibibazo iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda yari imazemo igihe.
Ni amagambo umuyobozi wa Gasogi United yavuze asa n’uwihenura kuri Rayon Sports yari yamaze gutwara Umukongomani, Emmanuel Bola Labota yifuzaga ndetse nyuma yo gusinyisha uyu rutahizamu akaba yaranaburiye Rayon Sports ayibwira ko rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yifuzaga na we ashobora kumuyipapura.
Gasogi United ni igare, Rayon Sports ni rukururana
Mu kiganiro umuvugizi wa Rayon Sports yagiranye na Radiyo Rwanda kuri uyu wa kabiri, yabajijwe ku makuru ari kuvugwa ko Rayon Sports yifuza Olivier Kwizera ukinira ikipe ya Gasogi United nk’umuzamu.
Yisekera, Nkurunziza yavuze ko Rayon Sports itakwifuza umukinnyi muri Gasogi United ngo imubure cyangwa ngo irinde yatekereza kabiri, ashimangira ko ikipe avugira iri ku rwego rwa ‘rukururana’ na ho Gasogi United ikaba ku rwego rw’igare.
Yagize ati: “Gasogi United ni igare, Rayon ikaba ikamyo. Ni kwa kundi umunyegare afata inyuma ku ikamyo ngo imufashe ahazamuka. Rayon yifuje gukura umukinnyi muri Gasogi United ntibyasaba n’isegonda. Rayon ntabwo yahanganira umukinnyi na Gasogi United na bo barabizi.”
Ni rumoroki yagonze moteri…
Nyuma y’uko Mutabaruka Angelbert agerageje gusubiza Nkurunziza mu buryo butaziguye binyuze mu ifoto yashyize kuri Twitter ye yafashwe mu mwaka ushize igaragaza imodoka ya Rayon Sports ikururwa ba ‘breakdown’ nyuma yo gukwamira mu majyepfo y’igihugu, umuyobozi wa Gasogi United we yeruye agereranya na Rayon Sports na rukururana yagonze moteri irutwa n’igare rigenda.
Muri Videwo iri kuri Twitter ya Gasogi United, KNC yumvikana agira ati: “Njyewe Ndashaka mbwire abantu bavuga ngo bo ni za rumoroke, bamenye ko ari za rumoroke zagonze moteri zanaturitse amapine zirutwa n’igare rigenda.”
Gasogi United ni imwe mu makipe yiyubatse cyane igura abakinnyi bakomeye nka Iradukunda Bertrand, Bola Lobota, Nzitonda Eric n’abandi byitezwe ko bashobora kuzayifasha kurangiza mu myanya myiza ku rutonde rwa shampiyona itaha.
Rayon Sports ku rundi ruhande nyuma yo gutakaza abakinnyi benshi, imaze gusinyisha abarimo Alex Harley, Niyonkuru Sadjati na Arsène Nihoreho, ndetse umuvugizi wayo akaba yatangaje ko hari n’ibindi bikonyozi igomba gusinyisha.


