Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yateguje Rayon Sports ko azayinyagira ubwo bazaba bahuriye mu mukino ufungura shampiyona.
Ku wa 18 Kanama ni bwo Gasogi United izakira Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Uzatangira saa moya z’umugoroba.
KNC kuri uyu wa Mbere nyuma gato y’uko FERWAFA yari imaze gutangaza ingengabihe y’uko imikino ibanza iteye, yateguje Rayon Sports ko azayinyagira ibitego 4-2.
Ati: “Mfite ubwoba ko bagiye guhagarika imikino ya gicuti. Mbikubwiye hakiri kare, Rayon Sports nzayitsinda hakiri kare.”
Rayon Sports KNC yarahiriye kubabaza yatangiye gukina imikino ya gicuti, mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha.
Iyi kipe ku Cyumweru yaguye miswi na Vital’o y’i Burundi ibitego 2-2, mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium.


