Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Koffi Olomide, yanenze ikipe ya TP Mazembe y’iwabo nyuma yo kwanga kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ mu mikino ya Africa Football League.
Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira ni bwo TP Mazembe yakinnye na Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisie, mu mukino ubanza wa ¼ cy’irangiza cya Africa Football League wabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi kipe y’i Lubumbashi ibifashijwemo n’umunya-Mali Cheick Oumar Abdallah Fofana, yatsinze à‰spérance de Tunis igitego 1-0 mbere y’uko amakipe yombi yombi ahurira mu mukino wo kwishyura ugomba kubera i Tunis kuri uyu wa Gatatu.
Mu makipe umunani yitabiriye irushanwa rya Africa Football League, arindwi muri yo yakinnye imikino yayo ku myambaro yayo (ku maboko) handitseho ijambo ‘Visit Rwanda’.
Ni nyuma y’uko mbere y’uko ririya rushanwa ritangira Leta y’u yasinyanye amasezerano n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yo kuba umwe mu bafatanyabikorwa ba ririya rushanwa biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.
TP Mazembe ni yo kipe rukumbi yanze kwambara imyambaro yanditseho ririya jambo.
Mbere y’uko irushanwa ritangira, iyi kipe y’umuherwe akanaba umunyapolitiki, Moà¯se Katumbi Chapwe, yari yabanje kumenyesha CAF ko idashobora kwambara ‘Visit Rwanda’.
Mu mpamvu TP Mazembe yatanze harimo kuba idashobora kwamamaza u Rwanda abanye-Congo bashinja gutera igihugu cyabo binyuze mu mutwe wa M23.
Icyemezo cya Tout Puissant Mazembe cyakora cyamaganiwe kure na rurangiranwa Koffi Olomide, avuga ko kitari gikwiye.
Yabwiye Radiyo na Televiziyo bya RDC (RTNC) ati: “Sinshaka kubabaza abantu, ariko igitekerezo cyanjye kiranyuranye. Ni umupira w’amaguru, turi mu bufatanyabikorwa. Mu gihe twambaye brand ya ‘Visit Rwanda’, ntituyambara byo kwinezeza ahubwo tubikora kubera ko twubaha amategeko y’irushanwa twagiyemo.”
Koffi yanenze TP Mazembe mu gihe ubusabe bw’iyi kipe bwo kutambara ‘Visit Rwanda’ bwemewe na CAF.


