Komanda ufatanye na Veterineri imbwa izazerera hanze ntizatahe- Meya wa Nyanza

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Elasme ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Nyagisozi muri ako Karere, bamugaragarije ko bahangayitswe n’imbwa ziri muri ako gace.

Nyuma yo kugaragarizwa agahinda n’aba baturage, umuyobozi w’Akarere yahise asaba veterineri n’abashinzwe umutekano kwita kuri iki kibazo cy’imbwa.

Umukecuru Mukamabano Azera atuye mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi  ari imbere y’ubuyobozi bw’Akarere, yagize ati “Imbwa idutera mu nzu, wasohoka hanze ikaba ya kurya, umwana wanjye yaramuriye none ubwo baziziritse cyangwa bakazica? Birakwiye koko ko umuntu asohoka mu Nzu imbwa igahita imurya?”

Undi muturage witwa Nshimyumuremyi na we utuye muri ako gace yagaragaje ko imbwa iherutse kumurira ihene bikayiviramo urupfu.

Ati “Hari umusaza waje kundeba mu rugo ambwira ko ihene zanjye imbwa ziyiriye, nsanga nibyo koko. Iyo hene biyiviramo no gupfa turayihamba, hano hari n’imbwa zizerera zidafite ba nyirazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Elasme Ntazinda yavuze ko iki kibazo gikwiye guhagurutse inzego bireba imbwa izasohoka hanze ntizatahe.

Ati“Komanda ufatanye na Veterineri imbwa izazerera hanze ntizatahe bityo n’aboroye izo mbwa babyumve ko izazerera hanze itazataha.”

Uyu muyobozi kandi yibukije aboroye imbwa ko iyo hari iyangije ikintu cyangwa umuntu, nyirayo ari we ubyirengera.

Ati “Itegeko rivuga ko iyo imbwa isohotse icyo yangije nyirayo aracyirengera.”

Radiotv Flash bitangaza ko iki kibazo abaturage bakigaragarije  Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, mu gihe aka Karere kamaze igihe cy’ukwezi kudasanzwe k’umuturage.

Abayobozi bazenguruka mu tugari twose 51 tugize akarere abaturage bakagaragaza ibibazo bafite abayobozi bakabikemura ibindi bigahabwa umurongo.

Uku kwezi kudasanzwe k’umuturage  kukaba kwasorejwe mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *