Biteganijwe ko intumwa za Congo n’u Rwanda zihurira i Washington kuri uyu wa Gatanu mu nama yateguwe mu rwego rwa Komite ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi komite biteganyijwe ko izajya yakira ibirego by’impande zombi, gusuzuma ibirego byo kurenga ku bikubiye mu masezerano, no kugerageza gukemura amakimbirane, byose mu gihe igice kinini cy’uburasirazuba bwa Congo gikomeje kugenzurwa na AFC / M23.
Iyi nama ije mu gihe hakomeje gushinjanya hagati ya Kinshasa na Kigali. U Rwanda rurega DRC kuba yashatse abacanshuro bashya, barimo Abanyakolombiya. Kigali ivuga kandi ko hari Ingabo z’Abarundi mu burasirazuba bwa DRC, ivuga ko babarirwa mu 14.000. Iyi mibare yashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.
Indi ngingo ikomeje kutavugwaho rumwe nk’uko inkuru dukesha RFI ivuga, n’iyo gusenya umutwe wa FDLR. U Rwanda ruvuga ko rwumvise umuhamagaro w’Igisirikare cya Congo usaba aba barwanyi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda gushyira intwaro hasi bakitanga.
U Rwanda ariko ku rundi ruhande ruvuga ko rutegereje ibikorwa bifatika, cyane cyane guhagarika uyu mutwe. Guverinoma y’u Rwanda inashinja Kinshasa gukangurira abagize FDLR bakorera mu Burayi guhungabanya u Rwanda. Kinshasa yo ihakana ibyo birego.
Icyumweru gishize, Igisirikare cya Congo cyatangaje ko cyatangije ubukangurambaga muri Walikale bwo gushishikariza abagize FDLR kwitanga ku bushake. Intumwa ziturutse mu buyobozi bukuru bwa FARDC ziri muri iki gice kugirango zihuze icyo gikorwa.
Hanyuma, Kinshasa na yo irashinja Kigali kuba igifite abasirikare ku butaka bwa Congo kandi ko bafasha mu bikorwa AFC / M23. Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Congo, ngo ni yo mpamvu yatumye amasezerano mu rwego rw’ubukungu bw’akarere adashyirwaho umukono kandi ni muri urwo rwego inama y’uyu munsi ya komite y’ubugenzuzi ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo ku wa 27 Kamena igomba kubaho.


