Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Kanama 2025 sosiyete Meta yatangaje ko yasibye konti za WhatsApp zigera hafi kuri miliyoni 7 zari zifitanye isano n’ubutekamutwe mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, kandi ikomeje gufata ingamba zikomeye zo kubikumira.
Clair Deevy, ushinzwe ibikorwa by’inyuma muri WhatsApp, yavuze ko: “Ikipe yacu yamenye izo konti kare, izifunga mbere y’uko imitwe y’abanyabyaha yari yazihimbye itangira kuzikoresha.”
Abo batekamutwe, bikekwa ko bakora mu matsinda y’ubugizi bwa nabi ateguye, bakoresha amayeri atandukanye harimo ubucuruzi bw’amayeri bwo gushora imari muri cryptocurrency, ndetse n’ubundi buryo bwitwa pyramid schemes bwo kubona ubukire vuba.
Mu nyandiko bashyize ku rubuga rwa WhatsApp, bavuze bati: “Iyo hari amafaranga bagusaba mbere ngo uzabone inyungu, uba ugomba gukeka ko harimo uburiganya.”
Meta yatangaje ko konti zisaga miliyoni 6.8 zikomoko muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba (Southeast Asia) zafunzwe kuko zifitanye isano n’iyo mitwe y’inkozi z’ibibi.
Ikindi cyagaragajwe ni uko Meta na WhatsApp bafatanyije na OpenAI guhagarika uburiganya bwakomokaga muri Cambodia, aho bifashishaga ChatGPT bandika ubutumwa bugamije kuyobya abantu, harimo n’inkuru zibahuza na za WhatsApp group zashinzwe n’abatekamutwe.
Kugira ngo barusheho kurinda abakoresha WhatsApp, ubu hatangiye uburyo bushya bwo kubaburira iyo binjiye mu matsinda batigeze bamenyeshwa cyangwa batamenyereye.
Ati: “Twese twigeze kubyisangamo: umuntu utazi akakwandikira, cyangwa akakwinjiza mu itsinda akubwira ngo hari inyungu nyinshi, amahirwe yoroshye yo kubona amafaranga, cyangwa se ngo hari umwenda utishyuwe ugomba kwishyura vuba.”


