Korea y’Epfo:Irobo ryishe rijanjaguye umugabo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’ikarito

Umugabo yajanjaguwe na robot muri Koreya y’Epfo nyuma yo kunanirwa kumutandukanya n’amakarito bapakiramo ibiryo.Ibi byabaye ubwo uyu mukozi yasuzumaga ama robot yari yakozwe mu ruganda yakoragamo.

Ibiro ntaramakuru byo muri Koreya y’Epfo Yonhap byatangaje ko ukuboko kwa robo, kwitiranyije uyu mugabo n’agakarito k’imboga, iramufata iramujanjagura mu maso no mu gatuza, nyuma yoherejwe mu bitaro ariko birangira apfuye.

Nk’uko Yonhap abitangaza ngo robot yari ishinzwe guterura udusanduku twapakiwemo urusenda itujyana mu bitereko byabugenewe ari nabwo yaje kumwitiranya natwo iramujanjagura.

Ikigo cyongeyeho ko uyu mugabo yari arimo agenzura imikorere ya sensor ya robot mbere yo kuyikoresha umwitozo muri urwo ruganda rutunganya urusenda mu ntara ya Gyeongsang.

Si ubwa mbere robo ibaye intandaro y’urupfu rw’umuntu kuko no muri Werurwe, umugabo wo muri Koreya y’Epfo ufite imyaka 50 yakomeretse bikomeye nyuma yo kugwa mu mutego wa robo ubwo yakoraga mu ruganda rukora ibinyabiziga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *