Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rwo muri Koreya y’Epfo rwategetse ko uwahoze ari umudamu wa mbere mu gihugu, Kim Keon Hee, ahabwa igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwakira ruswa yatanzwe n’abayobozi b’Itorero Unification Church kugira ngo na we azabafashe mu rwego rwa politiki.
Umucamanza Woo In-sung wo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Seoul yagize ati: “Uregwa yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi umunani.”
Kim Keon Hee ahamijwe icyaha nyuma y’uko umugabo we, wahoze ari perezida, Yoon Suk Yeol, afunzwe azira ibikorwa bifitanye isano n’itangazwa ry’amategeko y’intambara mu gihugu mu 2024.

Urukiko rwamuhanaguyeho (Kim Keon Hee) icyaha cyo gukoresha isoko ry’imigabane mu nyungu ze.


