Koreya ya Ruguru iravuga ko yagerageje neza intwaro nshya ifite ingufu zidasanzwe

Kuri uyu wa Gatanu, Koreya ya Ruguru yatangaje ko “yagerageje neza” “intwaro nshya” ifite ingufu nyinshi kandi ko ari yo ya mbere y’ubu bwoko iki gihugu gikoze .

Ibi bije nyuma y’ukwezi kurenga Koreya ya Ruguru irashe misile n’ibisasu byinshi mu rwego rwo gusubiza imyitozo ya gisirikare ihuriweho hagati ya Amerika na Koreya y’Epfo mu karere.

Ibiro Ntaramakuru bya Koreya ya Ruguru, KCNA, byatangaje ko Ikigo gikomeye kiri mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi bwa gisirikare cyagerageje neza igisasu gifite ingufu za 140tf (ton-force), icya mbere mu gihugu, cyarasiwe i Sohae ahari ikibanza cyohererezwamo ibyogajuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza.

Kim Jong-un, umunyamabanga mukuru w’ishyaka ry’abakozi muri Koreya akaba na perezida wa komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya Koreya ya Ruguru, niwe wayoboye iri gerageza ry’ingenzi ahongaho.”

Igeragezwa rya Pyongyang ry’intwaro nshya rije mu gihe hakomeje kugaragara umwuka mubi mu karere Koreya iherereyemo, aho Amerika na Koreya y’Epfo byatangiye imyitozo ihuriweho ya gisirikare, mu gihe Amajyaruguru yarashe misile nyinshi, zirimo misile za ballistique zambukiranya imigabane.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *