whatsapp_image_2021-09-02_at_10.05.36_pm.jpg

KTN Rwanda yatanze amahirwe yo gutunga ikibanza muri Kigali

Kuri ubu gutunga ubutaka muri Kigali ntibikiri inzozi kuri bamwe, kuko sosiyete nyarwanda KTN RWANDA Ltd iherutse kwagurira imbago zayo mu gihugu cya Tanzania ikomeje kuba ikiraro gihuza abifuza kugurisha ubutaka n’abakeneye kubugura kandi bose badahenzwe.

KTN RWANDA Ltd yashyize ku isoko ibindi bibanza byo guturamo biherereye mu murenge wa NDERA n’uwa RUSORORO. Ibi bibanza byose biherereye mu Karere ka GASABO, biri mu duce tumaze gukataza mu iterambere bitewe n’ibikorwa remezo bimaze kuhagera.

whatsapp_image_2021-09-02_at_10.05.36_pm.jpg
whatsapp_image_2021-09-02_at_10.05.37_pm.jpg

Ibibanza bya KTN RWANDA biherereye Ndera

Nkuko tubikesha umuyobozi mukuru wa KTN RWANDA Ltd, HAGENIMANA Philemon, Avuga ko bashyize igorora n’abifuza ibibanza mu mujyi wa Kigali, kandi biri ku giciro cyiza, buri kibanza gifite ubuso bwa metero 20/15 naho igiciro ku bibanza biherereye i Ndera ni 8 000 000 Frws buri kibanza, i Rusororo igiciro ku kibanza ni 10 000 000Frws byose biri mu cyiciro cya R1.

By’akarusho kandi usibye kuba ibi bibanza biri ahantu heza kandi byujuje ibyangombwa byose, ubiguze nta bibazo ashobora kugira by’umutekano cyangwa ubundi buriganya kuko bashyira ibi banza ku isoko byabanje gusuzumwa ko byujuje ibisabwa byose ndetse n’ukiguze bamufasha kubona ibyangombwa bye.

whatsapp_image_2021-09-02_at_10.06.31_pm.jpg

whatsapp_image_2021-09-02_at_10.06.35_pm.jpg
Ibibanza bya KTN RWANDA biherereye i Rusororo

Uwakenera amakuru arambuye cyangwa kugura ibi bibanza yagana KTN RWANDA Ltd aho ikorera mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Down Town mu igorofa rya gatatu ku muryango F3-20, cyangwa akabahamagara kuri telefoni 0783001414/0788308793 akanyura ku rubuga rwayo www.ktnrwanda.com.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *