Inteko nshinagamategeko y’igihugu cya Iceland izwi nka Althingi/Athing ni yo ikuze kurusha izindi zose ku isi, aho yashinzwe muri 930.
Iyi nteko yashingiwe ahitwa Þingvellir, hari muri kilometero 45 mu burasirazuba bw’icyabaye umurwa mukuru wa Iceland ubu, Reykjavík.
Iyi nteko ya Iceland no mu 1262 ubwo iki gihugu cyihuzaga na Norway yagumye ifite icyicaro muri Þingvellir kugeza mu 1800 ubwo yabaye ihagaritse imirimo yayo mu gihe kingana n’imyaka 45.
Mu mwaka wa 1844 yarongeye itangira gukora aho icyicaro cyayo cyahise cyimurirwa muri Reykjavík. Inyubako iyi nteko ikoreramo kugeza uyu munsi, yubatswe mu 1881, ikaba yubakishije amabuye gusa.
Iyi nteko yashinzwe hashize imyaka 60 abantu batuye ku kirwa cya Iceland, ubwo bahise bayishinga kugirango babeho mu mahoro bafite amategeko bagenderaho.
Inama ya mbere yo gushyiraho iyo nteko yabaye umuyobozi wayo yicaye ku ibuye kuko muri iyo myaka nta n’intebe zari bwabeho. Itsinda rikomeye ryari rigize Athing ari yo nteko nshingamategeko ya Iceland, ryitwaga lögrétta aho ryari rigizwe n’abayobozi b’uturere 36, n’abandi byanyamuryango icyenda ndetse n’umuvugizi wabo.
Iri tsinda ryayoboye abaturage ba Iceland kiba igihugu kiri ku murongo muri iyo myaka. Iceland imaze kwihuza na Norway bigeze mu 1264 uwari umuvugizi wa Althing yasimbuwe n’uwitwaga lögmenn yimitswe n’uwari umwami wa Norway.
Icyo gihe itegeko ryashyirwagaho ryemezwaga bwa nyuma n’umwami, ndetse iyo umwami yashyiragaho itegeko ryahita ryemezwa na Althing nta kindi bisabye. Iyi nteko nshingamategeko ya Iceland yashinzwe muri 930, kugeza uyu munsi iracyariho ari na yo mpamvu ifatwa nk’ikuze kurusha izindi ku isi.


