Ku munsi nk’uyu 1945: USA yateye igisasu cya 2 kirimbuzi ku mujyi wa Nagasaki mu Buyapani

Uyu munsi ni ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2020, ni umunsi wa 222 mu minsi isanzwe igize umwaka, Uyu mwaka urabura iminsi 144 ngo ugere ku musozo.

Tariki ya 9 Kanama 1945, mu ntambara ya kabiri y’Isi, Leta zunze ubumwe za Amerika zarashe igisasu cya kabiri kirimbuzi ku mujyi wa Nagasaki mu Buyapani, abasaga ibihumbi 80 bahasiga ubuzima.

Igisasu cyatewe i Nagasaki mu Buyapani cyateje ingaruka zikomeye ku buryo u Buyapani bwahise bwemera ko butsinzwe intambara ya Kabiri y’Isi, nyuma y’iminsi itatu gusa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteye igisasu mu Mujyi wa Hiroshima mu Buyapani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kurasa ikindi gisasu kirimbuzi cyahawe izina ry’ikigabo kinini “Fat Man” cyarashwe mu Mujyi wa Nagasaki.

Leta Zunze ubumwe za Amerika zari zisanzwe zifite umugambi wo kurasa ikindi gisasu mu Buyapani. Gusa aho byari bitandukaniye ni uko kuri gahunda byari biteganyijwe kuba ku wa 17 Kanama 1945. Uyu munsi waje kwegezwa imbere ho gato biturutse ku mugaba w’ingabo za Amerika, Frederick Bock nyuma yo gutahura amakuru avuye mu gihugu cy’u Buyapani yavugaga ko abasirikare b’Abayapani biteguriye gukomeza intambara no kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare by’Amerika.

Iraswa rya Nagasaki

Nagasaki ni umujyi w’u Buyapani, uzwiho kuba wari igicumbi cy’iyubakwa ry’amato mu Buyapani. Nyuma y’igisasu cyahatewe, uyu mujyi warangiritse ku buryo budasanzwe.

Ku isaha ya saa 11h02, mu kirere cya Nagasaki igisasu cyo mu bwoko bwa misile cy’Abanyamerika cyahawe izina rya “Fat Man” cyarekuwe ku butumburuke bwa kilometero 13 mu mujyi wa Nagasaki.

Bivugwako iki gisasu abantu bahitanwe nacyo babarirwa hagati y’60,000 n’ibihumbi 80,000.

Gen. Leslie R. Groves wayoboraga umushinga w’Abanyamerika wiswe uwa Manhattan wakorewemo izi ntwaro kirimbuzi zashegeshe u Buyapani mu ntambara yakabiri y’Isi, nyuma y’iraswa rya Nagasaki yabwiye itangazamakuru ko iki gisasu cya Kabiri byari biteganyijwe ko Amerika ikirasa kuya 17 n’iya 18 Kanama 1945.

Gusa ngo amakosa yakozwe n’umwami w’abami Hirohito wayoboraga u Buyapani yatumye Amerika yegeza imbere umugambi wayo wo kurasa ikindi gisasu cya kirimbuzi mu Buyapani. Umwami w’Abami, Hirohito abisabwe n’abajyanama be mu by’umutekano, yabwiwe ko Amerika yari ifite igisasu kimwe cyo mu bwoko bw’ibisasu by’ubumara.

Bityo bamwizeza ko icyo Amerika yateye i Hiroshima ari cyo cyonyine yari ifite. Bagendeye kuri ibyo, basabye umwami Hirohito ko bakomeza urugamba bagahangana n’Abanyamerika kugeza batsinze uru rugamba.

Ibintu byaje kugenda uko batabiteguye, ubwo Amerika yarasaga ikindi gisasu i Nagasaki ku wa 9 Kanama1945, u Buyapani buhita bumanika amaboko bwemera ko butsinzwe intambara ya kabiri y’Isi ku mugaragaro.

Kugeza ubu iraswa ry’ibisasu kirimbuzi muri iyi mijyi ikomeye y’u Buyapani riracyateza ingaruka zikomeye ku baturage bavuka muri aka gace nyuma y’imyaka irenga 70 biharashwe. Abahanga mu bya siyansi bemeza ko ibisasu byatewe i Nagasaki n’i Hiroshima ari urugero rwiza rugaragaza ko hatagize igikorwa ku Isi ngo icurwa ry’intwaro kirimbuzi rihagarare, byarangira uyu mubumbe uburiwe irengero.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *