Ku munsi nk’uyu mu 1813: Menya uko byagendekeye ingabo z’u Bufaransa muri Espagne

Hari ku munsi nk’uyu ubwo uruhande rw’ingabo z’ibihugu nk’u Bwongereza, Portugal, na Espagne zari ziyobowe n’Umwongereza, Gen. Arthur Wellesley zakubise inshuro Abafaransa ahitwa Victoria muri Espagne bishyira akadomo ku ntambara yiswe Peninsular War.

Nyuma y’uko umwami w’u Bufaransa, Napoleon Bonaparte yaherukaga gutera Portugal yahise akurikizaho Espagne kuko yari yarihaye intego yo kuzenguruka Uburayi bwose.

Iki gitero cya Napoleon rero cyahise giteza intambara ya Peninsular War gusa ibindi bihugu byahise byiyunga na Espagne ngo birwaye Napoleon wari umaze kwigira akari aha kajyahe.

Mu byumweru bya mbere by’urugamba, ingabo za Napoleon zabanje kugaragaza imbaraga nyinshi mu rugamba, zitangira kwigarurira uduce twa Pamplona na Barcelona.

Ingabo z’Ubufaransa zakurikijeho kwigarurira na Madrid yayoborwaga na Joachim Murat, maze Napoleon ahita yimika umuvandimwe we witwaga Joseph nk’umwami mushya wa Espagne.

Mu kwezi kwa munani kw’umwaka wa 1809, ingabo z’Abongereza ziyobowe na Arthur Wellesley na Duke of Willington zahereye muri Portugal zigenda zirwanya Abafaransa bari barasigayeyo zinafite intego yo gukomereza muri Espagne.

Ku itariki nk’iyi ya 21 Kamena 1813 ni bwo ingabo za wa muvandimwe wa Napoleon wari warimitswe na mukuru we nk’umwami wa Espagne zari zigiye guhura n’akaga zitari ziteze.

Uwo munsi ingabo za Wellesley zageze muri mile 175 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Madrid aho zageraga ku 80,000 mu gihe Joseph Bonaparte we yari afite ingabo 66,000.

Ingabo z’Abafaransa icyo gihe zahuye n’urugamba rurenze urwo zakekaga kuko zarishwe karahava, kugeza ubwo igihugu cya Espagne kibohowe burundu, mu rugamba rukomeye rwa Peninsular War.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *