Uyu munsi ni ku wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020. Ni umunsi w’192 mu minsi igize umwaka 2020. Uyu mwaka urabura imisi 174 ngo ugere ku musozo. Tariki ya 10 Nyakanga 1924, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye itegeko rihagarika inyigisho z’umwanditsi w’Umwongereza Charles Darwin zari zikubiye mu gitabo yise the Origin of Species.
Iki gitabo cyari gikubiyemo amahame akomeye yagize uruhare mu guhinduka kw’imyumvire y’igice kinini cy’Abanyaburayi. Kugeza n’ubu hari umubare munini w’Abanyaburayi ugendera kuri aya mahame, wihurije mu itsinda ryiswe Darwinism.
Twifashishije igitabo The Origin Of Species reka turebe, ihame yise Theory of Evolution (Ihame ry’imihindagurikire).
Mu gitabo “ The Origin of Species” cyanditswe na Charles Darwin mu 1859, asobanuramo inkomoko z’ibintu bitandukanye akurikije ubushakashatsi yagiye akora. Ku bwa Darwin, igihe ni ikintu cy’ingenzi mu gutuma habaho impinduka z’ikiremwa runaka. Mu ngero yatanze muri ubu bushakashatsi avuga ko nta gitangaza mu kumva ko ikinyabuzima kirusha ibindi ubunini ku Isi (Whale) cyakomotse ku nyamaswa yo mu bwoko bw’injangwe nini [urusamagwe].
Darwin yagaragaje ko umuntu adakomoka ku iremwa nk’uko Bibiliya ibivuga ahubwo umuntu aturuka ku kwihinduriza kwabayeho mu binyagihumbi by’imyaka.
Kuri Darwin, sekuruza w’umuntu si Adam, ahubwo ni inkende yari ifite imimerere nk’iyumuntu tubona aka kanya, ariko ku bw’impinduka z’Isi, zishingiye ahanini ku bushyuhe, kugabanyuka kw’ingano y’amazi y’inyanja no kugabanuka kw’amashyamba cyimeza ku Isi, ari bimwe mu byatumye inkende ihindura imimerere uko imyaka igenda bikagera aho iba umuntu tuzi uyu munsi.
Umuyobozi w’inzu ndangamurage ya New York muri Amerika Brian Richmond, ni umwe mu bemeza ko ibyo Darwin avuga muri iki gitabo ari ukuri. Aragira ati: “Nta gushidikanya ibiremwa byose ku Isi uko bibayeho, biba bifitanye isano muzi kimwe ku kindi, bityo kuvuga ko umuntu yabayeho biturutse ku nkende nta bidasanzwe birimo.”
Inkomoko ya “Whales” (ibifi rutura biba mu Nyanja)
Mu muzingo wa Mbere w’igitabo “Origin Of Species” cya Charle Darwin cyo 1859, hagaragaramo uko ifi nini y’inyamabere yabayeho biturutse ku yindi nyamaswa y’inyamabere yitwa Urusamagwe .
Urusamagwe ni inyamaswa nini yo mu bwoko bw’injangwe, urusamagwe rukuze rushobora gupima ibiro hagati ya 200 na 310. Birumvikana ko urugereranyije na Barene (Whale) ishobora no gupima toni 30 z’uburemere bidahuje.
Dore uko Darwin abihuza. Urusamagwe ni inyamaswa igira igihimba kinini, umutwe muto ariko urwasaya rwarwo rukaba runini. Iyi nyamaswa kandi byagaragaye ko ishobora kubyarana n’indi nyamaswa bidahuje yo mu bwoko bw’amadubu yitwa North American Black Bears. Darwin afatiye urugero ku nyamaswa y’idubu yitwa North American black bears, asobanura ko biturutse kuri nyamaswa iba mu mazi ikagira umunwa munini n’ubuhanga budasanzwe bwo kuba ahantu hakonja nko mu rubura, nta kigoye kirimo ku kuba ari yo sekuruza w’ibifi biruta ibindi binyabuzima byose byo ku Isi(Whales).
Dore uko byagenze
Darwin avuga ko mbere rwari urusamagwe ,rubyara inyamaswa ijya kuba Idubu, idubu ibyara indi nyamaswa yo muri ubwo bwoko ariko ifite umurizo, birakomeza birinda bigera ku nyamaswa ifite ubushobozi n’ubuhanga budasanzwe bwo gutura mu mazi magari.
Abahanga batandukanye bagiye bemeza ko Darwin ibyo yavugaga mu gitabo Origin of Species byari ukuri, bidakuyeho ko hari n’abandi bagiye barwanya ibi bitekerezo bavuga ko bihabanye cyane n’amahame y’ukwemera kw’abakirisitu bemera ko umuntu yabayeho, biturutse ku iremwa nk’uko bivugwa na Bibiliya mu gitabo cy’Itangiriro 1:26-28
Imana iravuga iti: “Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’Isi yose, n’igikururuka hasi cyose.” Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye. Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti: “Mwororoke mugwire, mwuzure Isi, mwimenyereze ibiyirimo, mutware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’ibintu byose bifite ubugingo byigenza ku Isi.”


