Mu gitondo cyo kuwa 14 Kamena 1940, ni bwo abatuye umujyi wa Paris bakanguwe n’ibifaru by’ingabo z’u Budage zari zamaze kugota uyu mujyi.
Hari hashize iminsi uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Winston Churchill agerageza kumvisha guverinoma y’u Bufaransa ko idakwiye kureka intambara avuga ko Amerika izabaha ubufasha mu kurwanya u Budage.
Perezida Paul Reynaud w’u Bufaransa na we byasaga nk’aho afitiye ubwoba Abadage kuko yari yaratse ubufasha uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Flanklin Roosevelt.
Roosevelt yari yemeye gutanga ubufasha bw’ibikoresho ariko uwari umunyamabanga wa leta witwaga Cordell Hull we ntiyari abishyigikiye gusa hari harimo no gutinya Hitler.
Ibitwaro by’ingabo z’Abadage bikimara kwinjira mu mujyi wa Paris, Abafaransa miliyoni ebyiri bose bahise bahunga umujyi.
Abanya Paris bake basigaye mu mujyi bari bafite icyizere cy’uko bashobora kubona ubufasha umujyi wabo ukabohozwa gusa ntibyari biboreheye na gato.
Iki gitero cyari gikomereye u Bufaransa kuko bwari bwo bwa mbere bakubiswe inshuro bigeza aho. Byageze tariki ya 18 Kamena, abasirikare b’u Budage n’abayobozi b’u Bufaransa bagirana ibiganiro by’amahoro.


