Ubwo Marshal Henri Petain yari asimbuye Reynaud Paul ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa, yahise atangaza ku mugaragaro ko u Bufaransa bwemeye ko butsinzwe intambara n’Abadage (Abanazi) ba Hitler.
Ku munsi wakurikiyeho Gen Charles de Gaule wari utaranamenyekana ku Isi no mu Bufaransa, yahise ajya kuri radiyo mu Bwongereza, atangaza ko adashyigikiye ko u Bufaransa bumanika amaboko bukareka guhangana n’u Budage.
Mu 1940, Petain wari warabaye intwari ku rugamba rw’intambara ya mbere y’Isi yagizwe umwungiriza wa Minisitiri w’Intebe, yitezweho kongerera imbaraga abasirikare mu guhangana n’Abanazi.
Uku kumanika amaboko k’u Bufaransa kwabaye nyuma y’uko kimwe cya kabiri cy’igihugu cyose cyari cyarigaruriwe n’Abadage.
Mu kwezi kwa Nyakanga mu 1940, Patain yabaye Ymukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa atangira gukorana n’Abanazi ariko byaviriyemo Abafaransa guhangayika cyane kuko byasaga nk’aho bayobowe ku mpande ebyiri zitandukanye.
Bigeze mu mwaka wa 1944, Petain na Pierre Lavel wari warabaye umwizerwa wa Adolf Hitler, bahamwe n’ibyaha byo kugambanira igihugu, bakatirwa urwo gupfa, gusa Charles de Gaulle wasaga nk’aho ari we muyobozi ukomeye mu gihugu yaje korohereza Petain bamukatira gufungwa ubuzima bwe bwose.
Henri Oetain yaje gupfa mu mwaka wa 1951.


