Hari ku munsi nk’uyu ubwo Umurusiyakazi, Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu isanzure, amarayo amasaha 71.
Bitewe n’igihe yamaze mu isanzure, yanahise arusha abandi Banyamerika gutindayo ugereranyije n’igihe bo bari baramazeyo.
Valentina Vladimirovna Tereshkova yavukiye mu muryango ukennye ahitwa Maslennikovo mu Burusiya, hari mu 1937.
Ku myaka ye 18 y’amavuko, yatangiye gukora mu ruganda rukora imyenda, amaze kugira imyaka 22 ni bwo yakoze umutaka wa mbere ukoreshwa mu kumanuka mu ndege.
Ibi byahise bitera Valentina gukunda ibintu bijyanye no kujya mu kirere ari na byo byamuviriyemo kujya mu isanzure muri uyu mwaka wa 1963.
Mu 1962, ni bwo yatoranyijwe mu bandi bakobwa batatu, atangira guhabwa imyitozo ijyanye n’ibyo kujya mu isanzure.
Ku itariki ya 16 Kamena 1963, ku mugaragaro Valentina yahagurutse ku butaka agiye gutembera mu kirere nk’umugore wa mbere wari uciye ako gahigo.
Icyogajuru cya Valentina cyari kiri kuyoborwa ku buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo we atigeze agira uruhare mu kukiyobora.
Ku itariki ya 19 Kamena 1963, icyogajuru cya Valentina cyagarutse ku Isi nyuma y’iminsi itatu yari amaze mu isanzure.
Nyuma y’iki gikorwa, Valentina Tereshkova yahawe igihembo n’ u Burusiya.
Mu kwezi kwa 11 Ugushyingo 1963 yahise ashyingiranwa n’umugabo na we ukora mu bijyanye no kujya mu isanzure witwaga Andrian Nikolayev gusa uwari uyoboye Soviyete, Nikita Khrushchev ni we wabahatiye gushyingiranwa ngo kuko bose bakundaga ibintu bimwe.
Umunamerikakazi wa mbere wagiye mu kwezi yabikoze hashize imyaka 20 nyuma ya Valentina mu 1983.


